Abanyarwanda baba muri USA bifurizanyije umwaka mushya

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’inshuti zabo, ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, bateraniye i Washington D.C mu birori byo kwizihiza no kwifurizanya umwaka mushya.

Ibi birori byabaye umwanya wo kuzirikana ku butumwa Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda bose abifuriza umwaka mushya muhire wa 2023, kwishimira ibyagezweho ndetse n’intego zo kujya imbere biyemeje.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yavuze ku ipfundo rikomeye riri hagati y’u Rwanda na USA, ndetse agaruka no ku ruhare rukomeye umuryango w’Abanyarwanda ugira hagati y’ibihugu byombi.

Yagaragaje kandi uruhare Abanyarwanda bakomeje kugira mu guteza imbere Igihugu cyabo, ndetse abashishikariza gukomeza guhuza imbaraga no kuba hafi y’Igihugu cyabo kugira ngo bakomeze kugishyigikira.

Ambasaderi Mukantabana yashimye inkunga ikomeye n’ubwitange inshuti z’u Rwanda zigira mu iterambere ryarwo, aboneraho gusaba Abanyarwanda baba muri USA guharanira kuba indashyikirwa mu byo bakora byose.

Cathy Rwivanga, uhagarariye umuryango w’Abanyarwanda baba i Washington D.C, yasobanuye bimwe mu bikorwa uyu muryango wakoze mu bihe byatambutse, ndetse n’ibyo bateganya kugeraho muri uyu mwaka. Yanasabye abanyamuryango kurushaho kongera ubuvugizi, kubaka umubano n’ubufatanye kugira ngo ishema ry’u Rwanda rigerweho.

Yagize ati “Mureke tujye kuba abavugizi n’intumwa z’u Rwanda, dutsure umubano, dukorane, dufatanye, imbaraga zacu twese hamwe zizatuma u Rwanda rugera ku ntera twese dushobora kwishimira.”

Ibirori byo kwizihiza umwaka mushya, byitabiriwe n’abadipolomate batandukanye ndetse n’itangazamakuru rikorera i Washington D.C.

Ibi birori kandi byari umwanya w’ibyishimo ndetse no kwerekana umuco w’u Rwanda, binyuze mu ndirimbo n’imbyino gakondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka