Abanyarwanda baba muri Sudani basabwe kwitwararika ku bw’umutekano wabo

Ambasade y’u Rwanda muri Sudani yasabye Abanyarwanda bahatuye, kwitwararika ku bw’umutekano wabo kubera intambara iri muri iki gihugu, hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa RSF.

Itangazo Ambasade y’u Rwanda muri Sudani yasohoye tariki 21 Mata 2023, rivuga ko ikomeje gukurikirana intambara iri kubera muri iki gihugu. Irasaba Abanyarwanda bahatuye gukomeza kwitwararika ku bw’umutekano wabo.

Ni muri urwo rwego ibasaba gukomeza kuyisangiza amakuru y’umutekano wabo, no gukomeza kuyimenyesha aho baherereye muri iki gihe, bifashishije imwe mu mirongo ya telephone, ari yo +249923306048 na +249990729839.

Ambasade iboneyeho no kubamenyesha ko Ishami rya MINAFET rishinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga, rifatanyije n’ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka ryashyizeho imirongo ya telefone ihoraho (hotlines) ariyo +250782706730, +250788171195 na +250737629032. Bashobora no kohereza ubutumwa kuri email [email protected].

Imirwano hagati y’umutwe wa RSF n’Igisirikare cya Sudan yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, kubera gutinda gusubiza ubuyobozi abasivili nyuma y’imyaka ine hahiritswe ubutegetsi bwa Omar al-Bashir.

Iyi ntambara yakomotse ku kutumvikana ku masezerano yagombaga gusinywa ku ya 1 Mata 2023, agamije kuvanga ingabo za Leta na RSF, bakanemeranya ku muntu ugomba kuziyobora.

Umutwe wa RSF ugizwe n’abahoze ari Aba-Janjaweed, washinzwe muri 2013 n’uwahoze ari Perezida wa Sudani, Omar Al Bashir, waje guhirikwa ku butegetsi mu 2019. Guverinoma y’inzibacyuho yari yiganjemo abasivili, nayo yakuweho n’abasirikare ba Leta bafatanyije na RSF mu 2021.

Iyi ntambara imaze guhitana abasivili basaga 400 mugihe abandi baturage batangiye guhunga iyi mirwano iri kubera mu mujyi wa Khartoum bakajya mu gihugu cya Chad.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka