Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo bahuriye mu birori byo Kwibohora

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, ku bufatanye n’abanyarwanda bahatuye, bahuriye mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 31 umunsi wo Kwibohora, umuhango wabereye muri Hotel Hilton -Les Tours Jumelles.

Ni ibirori byitabiriwe n’abasaga Magana atatu biganjemo Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Brazzaville n’inshuti zabo, abagize guverinoma, abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu ndetse n’Imiryango mpuzamahanga n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye muri Congo.

Umushyitsi mukuru yari Nyakubahwa Jean Claude Gakosso, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Francophonie n’abanyecongo batuye mu mahanga.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango, Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Parfait Busabizwa yavuze ko uyu munsi ari umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda.

Yagarutse ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, aho Ingabo za RPA zari zirangajwe imbere na Gen. Maj. Paul Kagame zavanye igihugu mu mwijima, zigahagarika Jenoside yakorewe abatutsi none ubu u Rwanda rukaba rugeze ku rwego rwiza mu iterambere.

Yakomeje avuga uko mu gihe cy’imyaka irindwi ishize, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse mu nzego zose z’ubuzima, avuga ko igipimo cy’imibereho myiza y’abaturage kigeze ku rwego rushimishije, ati: “ariko n’ubwo hari ibyagezweho, u Rwanda rukomeje urugendo rwo kuzamura urwego rw’uterambere”.

Ambasaderi Busabizwa yashimiye Leta ya Congo ku mubano mwiza ifitanye n’u Rwanda, anashimira Abanye-Congo, urugwiro bakirana buri Munyarwanda ubagannye.

Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe n’itsinda ryitwa Suite Compagnie, mu mbyino gakondo zo muri Congo ndetse umuhanzi Cyusa Ibrahim n’itorero Inganzo ngari, mu njyana y’indirimbo n’imbyino Nyarwanda zijyanye n’umunsi wo kwibohora.

Inkuru zijyanye na: kwibohora 31

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka