Abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville bizihije Umuganura

Mu myambaro yiganjemo iya Kinyarwanda, barangajwe imbere na Parfait Busabizwa, Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’inshuti zabo bahuriye mu mujyi wa Brazzaville ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda, bizihiza umunsi w’Umuganura.

Abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville bizihije Umuganura
Abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville bizihije Umuganura

Uyu muhango watangijwe no gukurikirana hifashishijwe ikoranabuganga ikiganiro cyateguriwe Abanyarwanda baba mu mahanga. Iki kiganiro cyagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura Isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”, cyateguwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Abitabiriye iki kiganiro baganirijwe n’abatumirwa batandukanye barimo Nyakubahwa Sheikh Abdul Karim Harerimana, Ambasaderi w’u Rwanda muri Indoneziya, Ambasaderi Robert Masozera, Intebe y’Inteko y’Umuco mu Rwanda, Bwana Virgile Rwanyagatare, Umuyobozi mukuru ushinzwe Aziya, Uburasirazuba bwo hagati na Oseyaniya muri MINAFFET, na Madamu Sandrine Maziyateke Uwimbabazi, Umuyobozi w’Ishami ry’Abanyarwanda baba mu Mahanga muri MINAFFET.

Ambasaderi Sheikh Abdul Karim Harerimana yagarutse ku mateka y’Umuganura mu Rwanda. Yasobanuye ko Umuganura ari umwe mu mihango y’ingenzi yaranze ubuzima bw’Abanyarwanda kuva kera, ukaba wari umwanya wo kwishimira umusaruro w’Igihugu, kwereka Umwami ibyagezweho, no kongera ubumwe n’ubwiyunge mu baturage.

Amb. Parfait Busabizwa
Amb. Parfait Busabizwa

Madamu Chantal Umuhoza, ukora mu Nteko y’umuco yagejeje ku bitabiriye umushinga mushya wifashisha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha umuco nyarwanda. Yavuze ko uru rubuga rufasha Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda gusobanukirwa amateka, cyane cyane imihango nk’Umuganura, uko wizihizwaga mbere y’ubukoloni ndetse na nyuma yaho.

Bwana Robert Masozera yashimiye abitabiriye iki kiganiro baturutse impande zose z’Isi, yongera kubifuriza Umunsi Mwiza w’Umuganura, ashimangira ko ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, gushima no gusigasira umuco wacu nk’Abanyarwanda.

Umwe mu Banyarwanda baganuje abandi muri Congo Brazzaville witwa Antoine Ngabo Ndagijimana, na we yafashe umwanya wo gushima intera u Rwanda rugezeho n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Yashimye kandi uruhare Leta igira mu gushyigikira Abanyarwanda aho bari hose.

Nyuma y’iki kiganiro Ambasaderi Busabizwa yashimye ubwitabire bw’Abanyarwanda baba muri iki gihugu, abibutsa ko ari igihe cyo kwishimira ibyagezweho no guhigira kugera ku ntera irushijeho. Nyuma yaho, hakurikiyeho umuhango wo guha abana amata, wakurikiwe n’ubusabane.

Abitabiriye uyu muhango basangiye amafunguro n’ibinyobwa gakondo, banatarama mu byino n’indirimbo bya Kinyarwanda. Ku musozo w’uyu muhango, buri wese wari witabiriye ibi birori yahawe impano yo gutahana igizwe n’umusaruro wavuye mu bikorwa by’ubuhinzi watanzwe n’Abanyarwanda bahinga bakanakora ubucuruzi muri iki gihugu, bifuje kuganuza abandi Banyarwanda bafatanyije na Ambasade.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka