Abanyarwanda 3 biga mu Buhinde baracyekwaho gufata umukobwa ku ngufu

Abanyarwanda batatu biga muri kaminuza yigenga iherereye Mu burasirasuba bw’amajyaruguru y’Ubuhinde batawe muri yombi bacyekwaho gufata umukobwa ku ngufu mu gace ka Jalandhar.

Aba Banyarwanda badatangazwa amazina bari kumwe n’umukobwa mu isoko nuko abaturage babonye babakorera ibidakwiye bahamagara Polisi; nkuko bitangazwa na Dalvir Singh ukuriye Polisi muri kariya gace ka Jalandhar.

Ikinyamakuru Rust of India kivuga ko iri tabwa muri yombi ry’abanyeshuri 3 rije nyuma y’ukwezi hari umunyarwandakazi ufite imyaka 24 wafashwe kungufu n’abagabo 5 taliki 03/12/2012 mu mujyi wa Gelhi nkuko byagaragajwe muri raporo.

Ambasade y’u Rwanda ikorera mu gihugu cy’Ubuhinde yahakanye ko uwafashwe ku ngufu ari Umunyarwanda ahubwo yasanganywe urupapuro rw’inzira rwo mu gihugu cya Uganda.

Naho amakuru ko aba bafatawe muri yombi baba Abanyarwanda nabyo bikaba bitaremezwa n’Ambasade y’u Rwanda mu gihugu cy’ubuhinde.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abahinde banga abirabura muri rusange,kuba abenshi mu
masoko n’amaguriro iwabo batanavuga icyongereza,kikaba
ikindi kibazo.Niba Abo banyeshuri bitwaje umusemuzi bigana kavukire,uzi icyongereza akanamenya ibirimi by’iwabo kuburyo abahaha babasha kubona ibyo bakeneye bakanumvikana,mu biciro simbibona nk’icyaha;mu gihe uwari warabamazeho amafranga abahenda,ashobora kubona
atakibashije kwiba abo banyamahanga kuri we,akibaza igitumye uwo muhinde kazi,abavugira ngo badahendwa bikamubabaza ,agahamagara Leta ati abirabura batumariye
abakobwa,babafata kungufu;kuko ur’umunyamahanga icyaha
kikaguhama atanisobanuye; batanibajije aho uhuriye nuwo
babasanganye Umunyeshuri mugenzi wawe.kuko mu mitwe yabo
Urirabura ntushobora kuvugana n’umuhindekazi.

yanditse ku itariki ya: 22-02-2013  →  Musubize

Tubashimiye ku mukuru meza kandi agezweho mutugezaho ukobukeye n’ukobwije!Nyagasani abahire.

Bakundufite Abraham yanditse ku itariki ya: 4-02-2013  →  Musubize

abo bahungu nabo kudusebya gusa!!!

yanditse ku itariki ya: 24-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka