Abanyamadini bahuriye muri Leta ya Virginia Gusengera isi mu bibazo ifite harimo n’ibituruka muri Amerika

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habereye igikorwa cya White House Prayer of Our Nation Awards and Appreciation Gala, kigamije gusengera Isi muri ibi bihe bigoye iri kunyuramo by’intambara, amahoro n’umutekano bikajyana no guha icyubahiro abagira uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ni ibikorwa byabereye muri leta ya Virginia byitabirwa kandi na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe wagize n’uruhare rwo kugaragaza ishusho y’u Rwanda mu kubaka Igihugu binyuze mu kwimakaza amahoro, ubumwe ndetse n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro Prophet Ernest yagiranye na Kigali Today, yavuze ko ibi bikorwa wari umwanya mwiza wo guhura, kuganira ndetse no kumenyana na bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi by’umwihariko amatorero, bagasangizanya ubuhamya bw’uburyo imirimo y’Imana ikorekera mu bihugu bitandukanye, uko barushaho kwagura ubwami bw’Imana ndetse n’indi mikoranire ishoboka byose mu nyungu z’ubwami bw’Imana.

Yagize ati: "Wari umwanya mwiza kandi wo gusenga, dusengera Isi mu bihe bigoye iri kunyuramo by’intambara, amahoro n’umutekano, ubuzima bukomeje guhenda ndetse no gusengera ubumwe bw’Itorero kugira ngo bikomeze biganze mu bice bitandukanye by’Isi."

Mu butumwa yagajeje ku bitabiriye iki gikorwa, yagarutse ku kamaro ko kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, agaragaza ko ari byo byabaye inkingi y’iterambere igihugu kimaze kugeraho mu myaka 32 ishize.

Yashimangiye ko urugendo rwo kwiyubaka rw’u Rwanda ari isomo rikomeye ku bindi bihugu byanyuze mu bihe by’amakimbirane, asaba amahanga gukomeza gushyigikira ibikorwa bigamije kubaka amahoro arambye n’ubwiyunge mu baturage.

Yasobanuye ko iki gikorwa cyabaye n’umwanya mwiza wo gukomeza gushimangira isura nziza y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye no kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, amahoro n’iterambere rirambye.

Ibirori bya 2026 White House Prayer for Our Nation Awards and Appreciation Gala byateguwe nk’umwanya wo guha icyubahiro no gushimira abayobozi, imiryango, n’abafatanyabikorwa bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Bigamije kandi no gushyigikira ibikorwa byo kubaka ubumwe, amahoro n’icyizere mu gihugu. Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi b’amadini, abahagarariye inzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa baturutse hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Prophet Ernest avuga ko ibi birori biri mu bikorwa bigari bya gahunda ya White House Prayer for Our Nation, igamije guhuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye mu gusengera Igihugu, abayobozi bacyo, imiryango n’abaturage ndetse n’Isi muri rusange.

Hashize imyaka irenga 20 iki gikorwa gitangijwe mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusabana, gusabira Igihugu no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kubaka sosiyete irangwa n’ubumwe, ubufatanye n’iterambere rirambye.

Uretse kuba haranatangiwemo ibihembo, hanabayeho umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana, kungurana ibitekerezo no gushimangira ubufatanye hagati y’abayobozi mu nzego zitandukanye bahuje intego yo gukorera abaturage.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka