Abanya Afghanistani ba mbere bahunze Kaboul bageze mu Bufaransa

Abantu basaga 200, batwawe n’indege ya gisirikare y’Abafaransa, barimo Abanya Afghanistani n’Abafaransa 25, bageze ku kibuga cy’indege cya Roissy Charles-de-Gaulle ku wa Gatatu tariki 18 Kanama.

Byari biteganyijwe ko hari irindi tsinda ryagombaga guhaguruka ku wa kane, rigizwe n’abagenzi bakabakaba 120.

Inkuru ya France24, iravuga ko icyo gikorwa cyo guhungisha abantu nyuma y’uko Afghanistani isubira mu maboko y’Abatalibani, gishobora kuzamara iminsi myinshi, cyatangiye ku wa Mbere, ubwo u Bufaransa bwahungishaga abantu babwo gusa.

President w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yakiriye izo mpunzi aziha ikaze, nk’uko bigaragara mu butumwa yanyujije kuri Twitter.

Abageze mu Bufaransa batarahawe urukingo rwa Covid-19, barapimwe banashyirwa mu kato k’iminsi 10, nyuma bakazahabwa urukingo.

Amakuru aturuka mu biro bya Perezida, avuga ko Abanya Afghanistani hafi 800 bakiriwe ku butaka bw’u Bufaransa mu rwego rwo kubarindira umutekano, hagati ya 2001 na 2014.

Na ho hagati ya Gicurasi na Nyakanga 2021, abari abakozi ba Ambasade y’u Bufaransa i Kaboul n’imiryango yabo bagera kuri 625 bakiriwe mu Bufaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka