Abantu 21 bishwe n’inkangu zibasiye ahajugunywa imyanda muri Kampala
Muri Uganda, nyuma y’imvura yari imaze ibyumweru bikeya igwa yateye ibiza byatumye inkangu ziriduka mu gace kajugunywamo imyanda mu Mujyi wa Kampala, zihitana abantu bagera kuri 21 nk’uko byemejwe na Polisi yo muri icyo gihugu ndetse ibikorwa byo gushakisha abakorotse cyangwa se abapfuye bakiri munsi y’ibitaka n’ibyondo bigikomeje.
Ni inkangu zabaye mu masaha y’ijoro ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024, maze zitwara ingo nyinshi zarimo abantu, ndetse byabaye ibyago kurushaho bitewe n’uko ibyo biza byabaye mu masaha abaturage bari baryamye basinziriye.
Mu itangazo ryasohowe na Perezidansi ya Uganda, Perezida Yoweri Museveni yavuze ko yahise atanga inshingano kuri Minisitiri w’intebe, kugira ngo akurikirane gahunda yo kwimura abatuye hafi y’icyo kimoteri kijugunywamo imyanda muri Kampala, kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Umugenzuzi mukuru wa Guverinoma ya Uganda, abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko Guverinoma yahise itangira iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo yateye iyo nkangu kandi inafatire ibyemezo umuyobozi uwo ari we wese, waba waragize uburangare bikagira ingaruka zingana zityo ku bantu.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala Patrick Onyango, yavuze ko kugeza ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, abantu 14 bari bamaze gutabarwa bakiri bazima bakuwe muri izo nkangu, ariko ibikorwa byo gushakisha abandi bigikomeje kubera ko umubare w’abashobora kuba baratwawe n’izo nkangu utazwi neza.
Aho hafi y’ahabereye inkangu, hahise hashyirwa amahema yo kwakiriramo abahuye n’icyo cyiza, nk’uko byatangajwe na Croix-Rouge y’aho muri Uganda.
Ikinyamakuru NBC News, cyatangaje ko hari hashize imyaka myinshi aho hajugunywa imyanda haruzuye, bigera aho bihinduka nk’umusozi munini. Abaturage bahoraga batabaza bavuga ko byateza akaga ku buzima bwabo, kuko binangiza ibidukikije, ariko gushaka ahandi hashyirwa ikimoteri gishyashya mu Mujyi wa Kampala ngo byakomeje kugenda gacye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|