Abantu 11 batawe muri yombi bazira kwibasira abakinnyi b’abirabura

Polisi mu Bwongereza yafashe abantu 11 mu bibasiye abakinnyi batatu b’abirabura bo mu ikipe y’Igihugu bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Marcus Rashford, Jadon Sancho na Bukayo Saka, ni bo birabura batatu bakina mu Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, bibasiwe n’ihohotera rishingiye ku ibara ry’uruhu rwabo ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’ uko ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yari itsinzwe umukino wa nyuma wa Euro 2020.

Ni umukino wabaye tariki 11 Nyakanga 2021, Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza itsindwa n’igihugu y’u Butaliyani, nyuma umukino ukirangira abafana b’ikipe y’u Bwongereza bibasiye abo bakinnyi bakina mu Ikipe y’igihugu uko ari batatu, baboherereza ubutumwa bubatuka bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi mukuru w’urwego ruhagarariye umupira w’amaguru mu Bwongereza Gareth Southgate na Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Boris Johnson bahise bamaganira kure ibyo bikorwa ndetse n’abandi bayobozi batandukanye mu Bwongereza ndetse batangiza n’ubukangurambaga bwo kwamagana iryo hohotera ndetse basaba ba nyir’izo mbuga nkoranyambaga kutajya bemerera ubutumwa nk’uko bubi gutambuka.

Uhereye icyo gihe, ishami rishinzwe gukurikirana ibijyanye n’umutekano mu mupira w’amaguru aho mu Bwongereza, ryatangiye gukora iperereza ku butumwa busaga 600 bwohererejwe abo bakinnyi b’abirabura, nyuma Polisi y’icyo gihugu yemeza ko ubutumwa 207 muri ubwo 600 bukwiye gukurikiranwa mu rwego mpanabyaha.

Nyuma y’iperereza rya Polisi kandi, yasanze konti zohereje ubutumwa 34 muri ubwo 207, ari iz’abantu bari mu Bwongereza, itangira gukurikirana, uyu munsi tariki 5 Kanama 2021, ikaba yatangaje ko imaze gufata abantu 11 muri bo.

Muri abo bantu 11 bafashwe, 10 muri bo ni abagabo mu gihe umwe ari umugore, bakaba bari bafite imyaka hagati ya 18 na 63 y’amavuko.

Umwe mu bayobozi ba Polisi yo mu Bwongereza Mark Roberts yavuze ko hari abantu bibwira ko bakwihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga bakandika ibyo bashaka bakohereza bikarangira.Ariko ngo bagombye gutekereza kabiri, kuko ngo hari abashinzwe gukora iperereza kuri bene ibyo byaha mu Bwongereza, uwo iperereza rigaragaje ko abikora, agafatwa agahanwa.

Abo bafashwe, bashobora guhanishwa igihano cyo gufungwa imyaka ibiri muri gereza, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 127 mu itegeko ryo mu 2003, rigena ibyerekeye imikoreshereje y’imbuga nkoranyambaga mu Bwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka