Abanduye Covid-19 muri Afurika biyongereye ku kigero cya 87% mu cyumweru gishize – OMS

Abandura icyorezo cya Covid-19 bariyongereye bikomeye mu cyumweru gishize ku mugabane wa Afurika, ariko abapfa ni bake ugereranije n’ibindi bihe byatambutse, nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

Dr. Matshidiso Moeti uyobora OMS muri Afurika
Dr. Matshidiso Moeti uyobora OMS muri Afurika

Icyumweru gishize Afurika yabonetsemo abanduye biyongereye ku kigero cya 83%, aho Afurika y’Epfo honyine biyongereye ku kigero cya 66%.

Umuyobozi wa OMS ku mugabane wa Afurika, Dr Matshidiso Moeti, yavuze ko kubera abafata inkingo ari bake, iyo mibare ishobora gukomeza kwiyongera.

OMS igereranya ko bishobora kuzageza muri Gicurasi 2022 kugira ngo hazabe hamaze gukingirwa 40% by’abantu muri Afurika, no kugeza mu kwezi kwa Kamena 2022 kugira ngo Afurika ibashe kugera kuri 70% by’abazaba barakingiwe.

Kugeza taliki 13 Ukuboza 2021, ibihugu 20 gusa bya Afurika ni byo byari bimaze gukingira ku kigero cya 10% by’abanyagihugu babyo. Ni mu gihe OMS yari yihaye intego ko iyo mibare yari kugerwaho muri nzeri 2021.

Kugeza ubu ku rwego rw’isi, abantu barenga 2.700 ni bo bamaze kwandura ubwoko bushya bwa Covid yihinduranyije bwiswe Omicron mu bihugu hafi 60, birimo 11 byo muri Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka