Abaminisitiri b’Ingabo i Burayi bariga kuri Coup d’Etat yo muri Gabon n’ahandi
Umuyobozi ushinzwe Politiki y’Ububanyi n’Amahanga mu Bumwe bw’u Burayi (EU), Josep Borrell, yatangaje ko Abaminisitiri bashinzwe Ingabo kuri uyu mugabane, barimo kwiga kuri za Coup d’Etat zirimo kubera muri Afurika, kuko ngo ziteje impungenge.

Borrell utari wakira ko muri Gabon habaye ihirikwa ry’Ubutegetsi bwa Ali Bongo, yagize ati "Iki ni ikibazo gikomereye u Burayi, ibi nibyemezwa riraba ari irindi hirikwa ry’Ubutegetsi rikozwe n’igisirikare, bikaba byongera umutekano muke mu Karere (Gabon iherereyemo)."
Mu nama y’abo Baminisitiri iteraniye i Toledo muri Espagne kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, Borrell yakomeje agira ati "Igice cyose guhera muri Repubulika ya Santarafurika, Mali, Burkina Faso, Niger na Gabon (niba ari ko biri), ni ikintu ba Minisitiri bagomba gutekerezaho bakareba niba habaho kuvugurura politiki ijyana no guha agaciro ibi bihugu."
Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Elisabeth Borne, avuga ko barimo gukurikiranira hafi ibibera muri Gabon,igihugu cyahoze gikoronijwe n’u Bufaransa, ndetse hakaba hari n’ishoramari ryinshi cyane ry’u Bufaransa muri icyo gihugu.
Gabon ikungahaye ku mabuye y’agaciro, peterori ndetse n’amashyamba yaho ya cyimeza (Forêts Equatoriales), akaba ari isoko ikomeye y’ibiti by’imbaho z’agaciro zitaboneka ahandi ku Isi.
Imwe muri Sosiyete z’Abafaransa yakoreraga muri Gabon ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Eramet, yahise itangaza ko ihagaritse imirimo yayo mu rwego rwo kurinda umutekano w’abakozi bayo.
Hagati aho abaturage benshi mu murwa Mukuru Libreville batangiye kwiha imihanda bashimira igisirikare cyahiritse ubutegetsi, banasaba ko Abafaransa babavira mu gihugu cyabo nk’uko byagiye bigenda muri Mali, Burkina Faso, Niger, Guinea n’ahandi.
Umuryango wa Bongo kuva kuri se witwaga Omar Bongo, kugera ku muhungu we Ali Bongo, wari umaze imyaka 53 ku Butegetsi bwa Gabon.
Ohereza igitekerezo
|