Abakuru b’ibihugu bya EAC bagiye kuganira ku kibazo cya RDC

Ibiro bya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye unayobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) muri uyu mwaka, bivuga ko hagiye guterana inama y’ikitaraganya y’Abakuru b’Ingabo z’uyu muryango kubera ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igakurikirwa n’iy’Abakuru b’Ibihugu.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Ndayishimiye, Alain-Diomède Nzeyimana, rivuga ko Umukuru w’u Burundi yaganiriye kuri telefone na bagenzi be ba EAC, ku bibazo by’intambara ibera mu Burasirazuba bwa Congo n’uburyo byakemuka.

Iyi ntambara ikaba ihanganishije Ingabo za RD Congo (FARDC) n’Umutwe wa M23, kuva muri Werurwe uyu mwaka.

Iryo tangazo rivuga ko Abakuru b’Ibihugu bemeranyijwe ko hategurwa inama yihutirwa, ihuza abakuriye ingabo mu bihugu bigize EAC, igakurikirwa n’indi y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.

Igihe izo nama zombi zizabera ntabwo cyatangajwe n’ubwo mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo, n’ubundi i Nairobi muri Kenya hari hateganyijwe gusubukura ibiganiro by’amahoro by’impande zihanganye muri RDC.

Umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ari na ko ugenda usatira Umujyi wa Goma uhana imbibi n’uwa Rubavu mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IYONAMA.NITANGIREVUBA,TURAHANGAYITSE,CYANE_NIBABICYEMURE.VUBA?NIBANGEZEHE_NDIKUMUNGOTI._MURUTSIRO_MURAKOZE!!!

BANGEZEHE.damie yanditse ku itariki ya: 9-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka