Abakuru b’ibihugu bya AU basubitse icyemezo cyo kugira Isiraheli indorerezi

Ku Cyumweru tariki 06 Gashyantare 2022, ubwo hasozwaga ku mugaragaro inama ya 35 y’Inteko ya Afurika yunze Ubumwe y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, yateraniye ku cyicaro gikuru cya AU i Addis Ababa muri Ethiopia, yafatiwemo icyemezo cyo gusubika guha Isiraheli umwanya wo kuba indorerezi muri AU.

Inteko y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, bagombaga gutora ku cyemezo cya Perezida wa AU, Moussa Faki Mahamat, yasubitse icyo cyemezo kikaba kizafatwaho umwanzuro mu nama itaha ya 2023, nk’uko komite idasanzwe yakusanyije ibitekerezo by’abanyamuryango ikabitangira raporo.

Icyo cyemezo kikaba cyaraje gisa nk’igikurikira ijambo ryatanzwe na Minisitiri w’Intebe wa Palesitine, Mohammad Shtayyeh, ku wa Gatandatu ku munsi wa mbere w’iyo nteko. Yasabye ko Isiraheli itahabwa uyu mwanya kubera ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu ikorera Abanyapalestine.

Perezida wa komisiyo ya AU, umwaka ushize nibwo yari yemeye Isiraheli nk’igihugu cy’indorerezi nyuma yo kwakira ibisabwa byatanzwe na Ambasaderi w’icyo gihugu muri AU.

Ubusanzwe nk’uko byemejwe mu 2005, Perezida wa komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika, amategeko amuha uburenganzira bwo kwemerera igihugu kuba indorerezi atabanje kubaza abanyamuryango.

Iyi nama ya 35 y’inteko ya AU, yasize hashyizweho Komisiyo igizwe n’Abakuru b’ibihugu bya Afurika birindwi, bahawe inshingano zo gusuzuma icyemezo cya Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, cyo kwakira Isiraheil nk’umunyamuryango w’indorerezi muri AU.

Iyo Komisiyo y’abantu barindwi igizwe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, uwa Nigeria Muhammadu Buhari, uw’u Rwanda Paul Kagame, uwa Algeria Abdelmadjid Tebboune, uwa Cameroun Paul Biya, uwa RDC Félix Tshisekedi n’u wa Sénégal, Macky Sall.

Gusa kugira ngo Isiraheli yemererwe uyu mwanya hari hakeneye amajwi byibuze 2/3, by’abanyamuryango batoye kugira ngo yemerwe ku mugaragaro.

Ibihugu bimwe nka Afurika y’Epfo ndetse na Algeria biri mu bitumva impamvu Isiraheli yakwinjira muri AU, mu gihe u Rwanda na RDC rwahaye icyo gihugu umugisha.

Ubwo Perezida Kagame yaganiraga na Jeune Afrique tariki 20 Mutarama 2022, abajijwe icyo atekereza ku bihugu bya Afurika bitishimiye ko Isiraheli yahabwa umwanya w’indorerezi muri AU, yavuze ko buri gihugu gifite uburenganzira bwo kugira uko kibona iyo ngingo.

Yagize ati “Njye ni uku mbibona, icya mbere, icyemezo cyafashwe na Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki, cyari cyo ukurikije inzira zateganyijwe. Icya kabiri, Israel ifitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi n’ibihugu 46 bya Afurika, ku buryo kugirwa indorerezi bitagombaga kuba ikibazo.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ubundi akamaro ko kuba indorerezi ari nk’amahirwe y’ibiganiro, bitavuze ko ibibazo byagaragajwe n’ibihugu bimwe bya Afurika bitagihari, ahubwo bivuze ko bizakomeza kuganirwaho n’impande bireba.

Ubusanzwe igihugu cya Isiraheli cyahoranye umwanya w’indorerezi muri AU, ariko kiza kuwutakaza muri 2002, ubwo icyitwaga Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA) cyasenyukaga, gisimburwa na Afurika yunze Ubumwe (AU).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi byerekana uburyo African Union idashoboye.Yagiyeho igamije kuzana Ubumwe n’Amahoro muli Africa.Nyamara reba intambara zuzuye muli Africa:Somalia,Mizambique,DRC,Libya,etc...Utibagiwe intambara zabaye mu Rwanda,Burundi,Uganda,Tchad,Angola,etc...United Nations na African Union ni ibigo bihemba ibifaranga byinshi gusa.Ariko byananiwe kuzana amahoro ku isi.Niyo mpamvu dukeneye ubwami bw’imana,bwo bwonyine buzakuraho ibibazo byose ku isi nkuko ijambo ryayo rivuga.

masabo yanditse ku itariki ya: 8-02-2022  →  Musubize

Ibi byerekana uburyo African Union idashoboye.Yagiyeho igamije kuzana Ubumwe n’Amahoro muli Africa.Nyamara reba intambara zuzuye muli Africa:Somalia,Mizambique,DRC,Libya,etc...Utibagiwe intambara zabaye mu Rwanda,Burundi,Uganda,Tchad,Angola,etc...United Nations na African Union ni ibigo bihemba ibifaranga byinshi gusa.Ariko byananiwe kuzana amahoro ku isi.Niyo mpamvu dukeneye ubwami bw’imana,bwo bwonyine buzakuraho ibibazo byose ku isi nkuko ijambo ryayo rivuga.

masabo yanditse ku itariki ya: 8-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka