Abahinzi ba ‘Khat’ muri Kenya n’abarobyi ba Somalia bishimiye isubukurwa ry’ubucuruzi

Urugendo rwa Perezida Hassan Cheikh Mohamoud wa Somalia, ahura na mugenzi we Uhuru Kenyatta, Perezida wa Kenya i Nairobi, ku itariki 15 Nyakanga 2022, rwabaye ikimenyetso cyo kugarura umubano mwiza hagati y’ibyo bihugu byombi, kuko wari umaze imyaka itari mikeya ujemo ibibazo.

Khat yinjiriza amafaranga menshi Abanya-Kenya
Khat yinjiriza amafaranga menshi Abanya-Kenya

Ubu abarobyi b’Abanya-Somalia bagiye kongera kujya bacuruza amafi muri Kenya, nyuma barangure ibyatsi byitwa ‘Khat’ cyangwa se ‘Miraa’ bajya gucuruza muri Somalia bikundwa cyane.

Ibyo byatsi bya ‘Miraa’ bifatwa nk’ibiyobyabwenge mu bihugu byinshi, ariko muri Kenya, biremewe ndetse ababyeza bacyumva ko ubucuruzi bwabyo bugiye gukomeza, ngo barabyishimiye cyane.

Kohereza Miraa ya Kenya muri Somalia byari byarahagaze muri Werurwe 2020, ubwo hafungwaga ingendo zo mu kirere bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Gusa, ntibyongeye gufungurwa bitewe n’umubano uteri umeze neza hagati ya Kenya na Somalia, kandi Somalia ngo igize isoko rinini ry’ibyo byatsi.

Kimathi Munjuri ni perezida w’ishyirahamwe ry’abahinzi ba Miraa muri Kenya bahinga. Avuga ko nibura ku munsi muri Kenya hasohokaga Toni 50 za Miraa zoherezwa mu bihugu bituranye na Kenya, bikinjiza agera ku Mayero ibihumbi ijana na mirongo itatu ku munsi (130 000 euros). Ubu rero ngo yishimiye ko ubwo bucuruzi bugiye kongera gutangira.

Yagize ati “Dutegerezanyije amashyushyu menshi, igihe cyashize ubwo bucuruzi budakorwa cyatugizeho ingaruka, abahinzi benshi bezaga khat nyuma bikaba ngombwa ko bayijugunya, abandi bageze aho n’imirima bayihingagamo barayireka. Turi benshi batari bakibasha kubona ibyo kurya bihagije, kuko hari benshi bakoraga muri ubwo bucuruzi, harimo abakora ubwikorezi, abagore bapfunyika Khat mu makoma, abasarura mu murima n’ibindi. Abo bose bari barabuze akazi, ubu rero twiteguye kongera gukora ubucuruzi bwacu”.

Amasezerano yasinywe hagati y’abo bakuru b’ibihugu bya Somalia na Kenya, harimo gusubukura ingendo z’indege hagati ya Nairobi na Mogadiscio, iyo ikaba ari inzira y’ingenzi cyane ku bohereza khat muri Somalia, kuko ibyo byatsi bihekenywa bikiri bibisi, bikaba bigomba kugera ku babirya bitarengeje amasaha 12 nyuma y’uko bisaruwe.

Uretse ibyo by’ubucuruzi, abo bakuru b’ibihugu baniyemeje gukorera hamwe mu rwego rwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba ndetse no guhuza imbaraga mu kurwanya amapfa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka