Abagore batatu bahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel

Ejo tariki 10/12/2011, perezida wa Liberiya, Ellen Johnson Sirleaf, Leymah Gbowee nawe ukomoka mu gihugu cya Liberiya ndetse na Tawakkul Karman ukomoka mu gihugu cya Yemeni nibo bahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cy’umwaka wa 2011.

Perezida wa komite yitiriwe Nobel, Thorbjörn Jagland, yatangarije ibiro ntaramakuru by’abanyamerika (AP) ko aba bagore baharaniye uburenganzira bwa muntu muri rusange ndetse n’uburenganzira bw’abagore by’umwihariko.

Ellen Johnson Sirleaf w’imyaka 72 niwe mugore wa mbere watorewe kuyobora igihugu muri Afurika mu mwaka wa 2005, akaba yaranongeye kugirirwa ikizere mu kwezi kwa 10 uyu mwaka.

Leymah Gbowee ufite imyaka 39, yaharaniye kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, aho ngo atanatinyaga guhangana n’abarwanyi.

Tawakkul Karman, ku myaka 32, ni umwe mu batavuga rumwe na perezida Ali Abdullah Saleh, akaba anayobora ishyirahamwe ry’abagore b’abanyamakuru mu gihugu cya Yemen ryitwa Women Journalists Without Chains.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka