Abagera kuri Miliyoni 295 bafite ikibazo cy’inzara ikabije - UNICEF

Raporo ya UNICEF yagaragaje uko ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa n’imirire mibi cyakomeje kwiyongera mu myaka 6 yikurikiranya, ku buryo abagera kuri Miliyoni 295 bafite ikibazo cy’inzara ikabije.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), yagaragaje ko mu bice bikennye birimo n’ibindi bibazo by’ubuzima byo hirya no hino ku Isi, ibura ry’ibiribwa bihagije n’imirire mibi ku bana byakomeje kwiyongera muri iyi myaka itandatu (6) yikurikiranya, ibyo bigatuma abantu babarirwa muri za miliyoni bahora mu bibazo by’ubukene bukabije.

Muri iyo raporo ya UNICEF yatangajwe ku wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025, igaragaza ko ibibazo birimo intambara, ibyo mu rwego rw’ubukungu, ibijyanye n’ihindagurika ry’ikirere rikabije, ubwiyongere bw’abahunga bava mu byabo kubera impamu zitandukanye, ibyo byose bigira uruhare rukomeye mu kurushaho gutuma ibura ry’ibiribwa n’imirire mibi byiyongera hirya no hino ku Isi, ariko bikagira ingaruka zikomeye by’umwihariko mu bice bikennye, ndetse biri no mu bindi bibazo by’ubuzima bitandukanye.

Mu mwaka wa 2024, nk’uko byagaragajwe muri iyo raporo, abantu bagera kuri Miliyoni 295 bo mu bihugu 53 bahuye n’inzara ikabije, ibyo bikaba bivuze ko biyongereyeho Miliyoni 13.7 ugereranyije n’abagize ikibazo cy’inzara gikabije mu mwaka wabanje wa 2023.

Iyo mibare yiyongera ityo, UNICEF ivuga ko ari ikibazo gihangayikishije cyane, by’umwihariko, kubera ko kugeza ubu muri rusange abantu 22.6 % by’abashoboye kubarurwa, bugarijwe n’ikibazo cy’inzara n’imirire mibi, kandi mu myaka itanu yikurikiranya imibare y’abafite ibyo bibazo hirya no hino ku Isi, ngo yakomeje kuba iri hejuru ya 20%.

Ikibazo cy’imirire mibi by’umwihariko kandi, nk’uko bigaragazwa muri iyo raporo, cyugarije cyane ndetse ku buryo bukabije abana bari mu gace ka Gaza kari mu ntambara, abari muri Mali, muri Sudani no muri Yemen.

Iyo raporo yagaragaje ikibazo cy’inzara gikomeye cyanongerewe n’ibibazo by’abakurwa mu byabo n’impamvu zitandukanye, harimo n’ababa impunzi batasohotse mu bihugu byabo, abasaba ubuhungiro mu bindi bihugu.

Muri uyu mwaka wa 2025 gusa hakaba habarurwa abantu bagera kuri Miliyoni 95, bataye ibyabo kubera impamvu zitandukanye cyane cyane intambara, umubare munini w’abo bantu ngo bakaba baboneka mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Colombia, Sudani, Syria ku buryo ku rwego rw’Isi muri rusange, abo bakuwe mu byabo kugeza ubu babarirwa muri Miliyoni 128.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka