Abageni mu Bwongereza basabwe kujya bakaraba intoki mbere yo kwambikana impeta

Mu gihe mu Bwongereza muri uku kwezi hatangwa uburenganzira bwo gusezerana, abageni muri icyo gihugu basabwe kuzajya babanza gukaraba intoki neza mbere yo kwambikana impeta.

Ibi ni ibyatangajwe na guverinoma y’u Bwongereza mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya covid-19.

Kwiyakira ndetse n’indi minsi mikuru na byo bizitabirwa n’abo mu miryango ibiri gusa yo ku mpande zombi iwabo w’umukobwa n’iwabo w’umuhungu.

Icyakora abo bantu ngo ntibagomba kurenga batandatu muri buri muryango.

Ikindi ni uko abashyingiranwa basabwa kwirinda kuririmba kuko amatembabuzi y’uwaba yanduye ashobora kugera ku bandi akaba yabanduza.

Iyi nkuru yanditswe n’urubuga metro.co.uk iravuga ko n’ubwo abageni bemerewe gukora ubukwe amabwiriza y’ubwirinzi agomba kubahirizwa abantu bakomeza guhana intera, kwirinda kuramukanya ndetse no kwambara neza udupfukamunwa.

Ibi kandi bizubahirizwa no ku babatirisha abana ndetse n’indi mihango ituma abantu barenze umwe bahurira hamwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka