Abafaransa bifuza ko Obama abayobora bamaze kurenga ibihumbi 40

Abaturage bo mu Bufaransa bifuza ko Barack Obama yakwiyamamariza kuyobora igihugu cyabo bakomeje kwiyongera ku buryo bamaze kurenga ibihumbi 40.

Bamwe mu Bafaransa batangije gahunda yo gusaba Barack Obama ko yakwiyamamariza kuyobora Ubufaransa
Bamwe mu Bafaransa batangije gahunda yo gusaba Barack Obama ko yakwiyamamariza kuyobora Ubufaransa

Abo Bafaransa bifuza ko Barack Obama yakwiyamamaza mu gihe muri icyo gihugu hateganyijwe amatora tariki ya 23 Mata 2017.

Mu rwego rwo kugaragaza ko bamwifuza, batangije gahunda yitwa “Obama2017” batangiza n’urubuga rwa Interineti rwitwa Obama2017.fr, basaba abifuza Obama kubigaragaza barusinyaho, banashyigikira iyo gahunda.

Ikinyamakuru New York Times gitangaza ko kugeza ku wa kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2017, abari bamaze gusinya kuri urwo rubuga bageraga ku bihumbi 43. Iyo gahunda yatangijwe na bamwe mu Bafaransa batuye mu Mujyi wa Paris.

Bifuza ko kugeza ku itariki ya 15 Werurwe 2017, abantu miliyoni imwe baba bamaze gusinya mu rwego rwo kwereka no kwemeza Barack Obama ko bamukeneye kandi ko bifuza ko yakwiyamamaza mu matora, bakamutora.

Abatangije iyo gahunda banakwirakwije amafoto ya Obama mu Mujyi wa Paris, yanditseho imvugo iri mu gifaransa igira iti “Oui on peut” (Yego turashoboye) mu cyongereza bivuga ngo “Yes we can”, imvugo yaranze Obama wari Perezida wa Amerika (USA).

Abatangije gahunda yo gusaba Obama ko yakwiyamamariza kuyobora Ubufaransa banakwirakwije amafoto agaragaza ko bamukeneye
Abatangije gahunda yo gusaba Obama ko yakwiyamamariza kuyobora Ubufaransa banakwirakwije amafoto agaragaza ko bamukeneye

Ugomba kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa agomba kuba avuga neza ururimi rw’Igifaransa akaba agomba kandi kuba afite ubwenegihugu bw’Ubufaransa.

Ibyo byose nubwo Obama atabyujuje, bigaragara ko abo Bafaransa bamwifuza kuko ngo babona afite ubushobozi bwo kuba Perezida mu gihugu cyabo.

Bahamya ko kandi abakandida ku mwanya wa perezida bafite ubu batabizeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka