Abafaransa bagiye kwifashisha amagare nyuma ya #GumaMuRugo

Mu rwego rwo korohereza abaturage mu gihe gahunda ya #GumaMuRugo izaba irangiye, Abafaransa barashishikarizwa kujya bagenda ku magare, mu gihe bajya cyangwa bava ku kazi, ndetse no mu zindi ngendo aho gukoresha uburyo butwara abantu. Ibi bizatuma abantu batagenda begeranye cyane, kuko buri wese yaba agendera ku igare rye, mu rwego rwo gukomeza kwirinda kwanduzanya icyorezo cya Covid-19.

Abafaransa bagiye kujya bagendera ku magare mu rwego rwo kwirinda COVID-19
Abafaransa bagiye kujya bagendera ku magare mu rwego rwo kwirinda COVID-19

Leta y’ubufaransa, yashyize miliyoni 20 z’ama Euros, ni ukuvuga asaga miliyali 20 z’amanyarwanda, mu bikorwa byo gutunganya inzira z’amagare, aho ahagarara, mu rwego rwo korohereza abazayagendaho
.
Photo: Abafaransa barakangurirwa kugendera ku magare kurusha mu modoka rusange
Minisitiri ushinzwe ubwikorezi n’ibidukikije mu Bufaransa Elisabeth Borne, aganira n’ikinyamakuru Parisien yagize ati: “Turashaka ko kugenda ku magare biba umuco, igare rikaba igikoresho gikomeye kizadufasha gusubira mu buzima busanzwe”.

Mu Rwanda ubu buryo ntibwashoboka

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Anthony Kulamba, Umuvugizi w’urwego ngenzuramikorere RURA, yavuze ko ubu buryo mu Rwanda butashoboka, kuko ayo magare atanaboneka ako kanya.

Yagize ati “Mu Rwanda tuzakomeza dukoreshe uburyo bwari busanzwe bwa za bus, ariko hubahirizwe intera hagati y’abantu, babe bafite uburyo bakaraba intoki, bambaye n’uduphukamunwa. Ubwo buryo bw’amagare ntibwashoboka, kuko n’ayo magare ubwayo nta yahari”.

Mu Rwanda hazakomeza gukoreshwa uburyo bwari busanzwe
Mu Rwanda hazakomeza gukoreshwa uburyo bwari busanzwe

Dr. Kalisa Egide, inzobere mu birebana n’imyuka ihumanya ikirere mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA), akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, uzobereye mu myuka yanduza ikirere n’uko yakwirindwa, yabwiye Kigali Today ko icyumweru cya mbere cya gahunda ya guma mu rugo, mu Mujyi wa Kigali, umwuka uhumanye wagabanutseho 20%.

Mu Rwanda ibinyabiziga imodoka na moto ndetse n’ibicanwa (inkwi n’amakara) biza ku isonga mu guhumanya ikirere.

Dr. Kalisa Egide avuga ko kuba ibinyabiziga bitakigenda cyane ari cyo cyatumye ahanini ibyuka bihumanye bigabanuka, ariko hakiyongeraho na zimwe mu nganda zitagikora nk’uko bisanzwe.

Gukoresha amagare, imodoka zikagabanuka cyane mu mihanda, ni kimwe mu byagabanya imyuka ihumanye ituruka ku binyabiziga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka