Abadepite bakatiwe gufungwa amezi 6 bazira gukubita mugenzi wabo

Urukiko rwo mu Gihugu cya Senegal rwakatiye abadepite babiri bazira gukubita mugenzi wabo wari unatwite, ubwo bari bitabiriye imirimo y’Inteko, bikamuviramo kuvamo kw’inda.

Ni igifungo cy’amezi atandatu cyakatiwe uwitwa Massata Samb hamwe na Amadou Niang ku wa Mbere tariki 02 Mutarama 2023, bose bakaba baturuka mu Ishyaka rya PUR ritavuga rumwe n’Ubutegetsi.

Uretse gufungwa amezi atandatu, banahanishijwe gutanga indishyi z’akababaro zigomba guhabwa Hon Amy Ndiaye Gniby wahohotewe, zingana n’Amadolari ya Amerika 8,200 (arenga miliyoni umunani 8Frw).

Hon Amy Ndiaye Gniby yakubiswe tariki 01 Ukuboza 2022, biturutse ku kutumvikana ku mpaka zagibwagaho ku ngengo y’Imari yagombaga kwemezwa n’Inteko Nshinga Amategeko, bamuziza kuba bagenzi be baratanze igitekerezo akabaseka, bahita bamukubita, mu gihe yari aguye hasi baramwadukira batangira kumukubita imigeri mu nda.

Ishyaka riri ku butegetsi riheruka gutakaza imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko, biturutse mu matora yabaye muri Nyakanga 2022, akenshi akaba ariyo ntandaro y’imvururu zisigaye zikunda kubera mu Nteko igihe imirimo yayo irimo kuba, kubera ubushyamirane bwa hato na hato busigaye buberamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka