Ababiligi bashaka kuza gukorera mu Rwanda bateje impaka

Vincent Lurquin Umudepite wo mu gihugu cy’u Bubiligi ukomoka mu ishyaka rya Ecolo ntiyifuza ko hari imishinga igomba kuva mu gihugu cye ngo ize gukorera mu Rwanda ariko ntabyumva kimwe n’abandi muri Guverinoma.

Ibi yabitangaje nyuma yaho minisitiri w’u Bubiligi Benoît Cerexhe ufite ubukungu mu nshingano ze afatanyije n’ikigo cyitwa Awex gishinzwe cyohereza hanze y’igihugu umusaruro cyari cyafashe icyemezo cyo kohereza imishinga igera 15 igomba kuza gukorera mu Rwanda ibijyanye n’ubwubatsi, ingufu no mu rwego rw’ubuvuzi.

Uwo mudepite avuga ko ibyo biramutse bikozwe byaba binyuranyije n’amahame agenga ishyaka rye. Ku ruhande rwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders, we avuga ko iyo mishinga iza mu Rwanda ariko igafatwa nk’iyigenga.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Bubiligi Didier Reynders.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi Didier Reynders.

Philippe Suinen ari nawe ukuriye ikigo cya Awex asaba ko ibikorwa bye byazanwa mu Rwanda ariko bigakora bitegamiye ku gihugu cy’u Bubiligi nk’uko ikinyamakuru La Libre cyandikirwa mu Bubiligi cyabitangaje.

Hagati aho Vincent Lurquin depite ukomoka mu ishyaka rya Ecolo akomeje kubyamagana mu mvugo ye akavuga ko byaba bibaye akavuyo mu gihe igihugu cy’u Bubiligi cyaba cyeguriye iyo mishinga abikorera ku giti cyabo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka