88% by’Abanyafurika bagerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere - Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakozwe na Banki y’Ishoramari yo mu Burayi ( European Investment Bank ‘EIB’), bwagaragaje ko Abanyafurika bagera kuri 88% mu babajijwe, bavuze ko babona imihindagurikire y’ikirere yaramaze gutangira kugira ingaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi.

Ubushakashatsi bwa kane bwa EIB, bwakozwe guhera mu 2021 butangazwa ku itariki 20 Ukuboza 2022, bukaba bugaragaza ko 61% by’Abanyafurika bavuga ko imihindagurikire y’ikirere yagize ingaruka ku mitungo yabo, mu gihe abagera kuri 76% bo bavuze ko ingufu zisubira ( renewable energy) ari zo zikwiye gushyirwa imbere.

Ikigaragara ni uko ibihombo byaturutse ku mapfa akomeye yabayeho, kwiyongera kw’amazi y’inyanja, imyuzure n’isuri ndetse n’inkubi z’imiyaga.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bije mu gihe ibibazo bijyanye n’imihindagurikire byari ku isonga mu byagaragajwe n’ibihugu bya Afurika mu nama ku bijyanye n’imindagurikire y’ikirere, yateguwe n’Umuryango w’Abibumbye (United Nations Climate Change Conference ‘COP27’) yabereye i Sharm el-Sheikh mu Misiri muri uyu mwaka wa 2022.

Afurika ni wo mugabane w’Isi wagezweho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, n’ubwo ari wo ugira uruhare ruto cyane mu gusohora ibyuka bihumanya ikirere.

Mu Rwanda, igihugu cyihaye gahunda yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 38% bitarenze umwaka wa 2030, aho gikorana n’afatanyabikorwa baba abo mu gihugu ndetse n’abo mu mahanga kugira ngo bakore ishoramari mu bikorwa bitangiza ibidukikije, kugira ngo gishobore kugera kuri iyo ntego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka