Gisozi: Abagera ku bihumbi bitatu bitabiriye ijoro ryo kwibuka

Abaturage bagera ku bihumbi bitatu bo mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu mvura nyishi yaguye ku gicamunsi cyo kuwa Kane, icyo gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku Murenge wa Gisozi rusozererwa k’Urwibutso rwa Gisozi, bahashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Nyuma yo kunamira izi nzirakarengane urugendo rwa komereje muri Kaminuza yigenga ya Kigali ‘’ULK’’, aho abaturage bakomereje ibi bikorwa byo kwibuka, bagejejweho ibiganiro bitandukanye.

Honorable Francis Kaboneka watanze ikiganiro cyavugaga ku mateka n’ibimenyetso bya Jenoside yatangarije abaraho ko Jenoside yateguwe ko yagiye igeragezwa mu Bugesera no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.

Yatanze urugero rwa Radio rutwitsi RTLM yari imaze iminsi itangaza ko hari akantu karimo gutegurwa mu mujyi wa Kigali, n’ikinyamakuru KANGUKA cyari cyaranditse inkuru ko Habyarimana azicwa mu minsi yavuba.

Abatuye umurenge wa Gisozi bunamira inzirakarengane zo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguwe ku rwibutso rwa Gisozi.
Abatuye umurenge wa Gisozi bunamira inzirakarengane zo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguwe ku rwibutso rwa Gisozi.

ACP Theos Badege yaganiriye abaraho ku bijyanye n’umutekano muri rusange. Yababwiye ko umutekano w’abacitse kw’icumu rya Jenoside byu mwihariko ucunzwe neza no muri rusange umutekano mu gihugu umeze neza.

ACP Badege atanga ikiganiro ku mutekano muri iki gihe.
ACP Badege atanga ikiganiro ku mutekano muri iki gihe.

Yatangaje ko Leta yu Rwanda itazihanganira na gato umuntu wese uzagaragaraho amagambo asesereza cyangwa apfobya Jenoside.

General Major Turagara na MAyor Ndizeye bicaye mu bandi ku mugoroba w'ikiriyo.
General Major Turagara na MAyor Ndizeye bicaye mu bandi ku mugoroba w’ikiriyo.

Mu buhamya bwe, Faїna Musanabera wacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje inzira y’umusaraba yaciyemo, ariko ubu akaba ari mu nzira nziza yo kwigira aho ubu yiga muri kaminuza nkuru i Butare ‘’UNR’’ ageze mu mwaka wa nyuma.

General Major Augustin Turagara wari witabiriye uwo muhango, watangiye yihanganisha abacitse kw’icumu mu Murenge wa Gisozi, mu butumwa ya gejeje kubari bateraniye aho yavuze ko nta kintu kiza kiruta amahoro, ko iyo ufite amahoro, ushobora kugera kubyo ushaka byose, yasabye abaraho bose gukomeza kubumbatira amahoro dufite.

General Major Turagara atanga ikiganiro.
General Major Turagara atanga ikiganiro.

Willy Ndizeye, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, yashimiye abaturage b’umurenge wa Gisozi ubwitabire. Yabwiye abari bateraniye aho ko kwibuka arinshingano kuri buri Munyarwanda.

Yavuze ko batagomba kwibagirwa na gato. Yashimiye abacitse kwicumu rya Jenoside mu Murenge wa Gisozi ko mu bushobozi bucye bafite bagerageza kwigira banihesha agaciro.

Mayor Willy Ndizeye nawe yafashe ijambo ashimira abaturage bitabiriye anabasaba kwihesha agaciro.
Mayor Willy Ndizeye nawe yafashe ijambo ashimira abaturage bitabiriye anabasaba kwihesha agaciro.

Kizito Munyaburanga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Reka nihanganishe abavandimwe ba gisozi bacitse kw’icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, kandi bakomere bakomeze no kwihesha agaciro bigira. Tubasaba no kugumya kwita ku rwibutso rwa gisozi nk’abantu baturanye narwo kuko rutubikiye imibiri y’abantu bacu bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Kalisa Pierre yanditse ku itariki ya: 14-04-2013  →  Musubize

Twabuze ababyeyi,abana,abavandimwe,ndetse n’inshuti,kubibuka ni ukubaha agaciro bambuwe n’abicanyi,kandi tukabereka ko tuzubakira ku murage wabo mwiza ndetse n’ubupfura byabarangaga.

milan yanditse ku itariki ya: 13-04-2013  →  Musubize

Abanyarwanda icyo twiyemeje ni uko ntawuzongera kwicwa azira ubwoko bwe,kuko iyo twibuka tuba dushimangira ibyo twiyemeje.never again

Maria yanditse ku itariki ya: 13-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka