Nyanza: E.P Busoro yibutse abanyeshuli 24 n’umwarimu wabo bishwe muri Jenoside

Ishuli ribanza rya Busoro ryubatse mu kagali ka Masangano mu murenge wa Busoro ryibutse abanyeshuli 24 n’umwarimu wabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abanyeshuli biga muri EP Busoro bibukaga bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyeshuli biga muri EP Busoro bibukaga bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango wo kubibuka wakozwe ku mugoroba wa tariki 11/06/2013 babakorera misa yo kubasabira yitabiriwe n’abanyeshuli n’abarimu bigisha ku kigo cy’ishuli ribanza rya Busoro.

Muri uwo muhango hagaragajwe uburyo umwarimu witwa Gakwerere Justin hamwe n’abanyeshuli 24 bahoze biga muri icyo kigo bishwe bakajyanwa n’Interahamwe kujugunwa mu mugezi w’Akanyaru.

Musabyimana Aimable umuyobozi w'ikigo cy'Ishuli ribanza rya Busoro atanga impanuro ku barimu n'abanyeshuli.
Musabyimana Aimable umuyobozi w’ikigo cy’Ishuli ribanza rya Busoro atanga impanuro ku barimu n’abanyeshuli.

Musabyimana Aimable uyobora ishuli ribanza rya Busoro yasabye abarimu n’abanyeshuli ko bagomba kurwanya Jenoside n’ingegabitekerezo yayo. Yasobanuye ko umuntu wiyibagiza amateka y’ibyamubayeho agereranwa n’igiti kitagira imizi yacyo ngo kuko ubwe nawe ntaho aba ahagaze.

Abarimu bigisha ku kigo cy'ishuli ribanza rya Busoro.
Abarimu bigisha ku kigo cy’ishuli ribanza rya Busoro.

Yibukije abarimu guhora baharanira kugeza ku bana inyigisho nzima zidahembera amacakubiri kugira ngo bazavemo abantu b’abagabo batangiritse mu buryo bw’imimitekerereze ngo bitewe n’uko umwana wese apfira mu iterura.

Abana bamaganye Jenoside yakorewe bagenzi babo babinyijije mu ndirimbo.
Abana bamaganye Jenoside yakorewe bagenzi babo babinyijije mu ndirimbo.

Abanyeshuli biga mu ishuli ribanza rya Busoro babinyujije mu butumwa bwabo bw’indirimbo bo bagaragaje ko bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazahora babazirikana kandi baharanira ko Jenoside itazasubira kubaho ukundi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibuka gakwerere n,umuryango na hategekimana imana ibakire my ntore zayo

Niyonzima jean baptiste yanditse ku itariki ya: 5-06-2018  →  Musubize

Barumuna bacu tubari inyuma kugikorwa kiza cyo kwibuka abavandimwe, abarimu bavu batwigishaga bakaba baratuvuyemo batabizemo uruhare,bahowe uko imana yabaremye tuzahora tubibuka.

Faustin yanditse ku itariki ya: 9-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka