Uruganda rw’isukari rwa Kabuye rwasubukuye imirimo yarwo
Uruganda rw’isukari rwa Kabuye, ari na rwo rwonyine ruri mu Rwanda, rwongeye gufungura ibikorwa byarwo byo gutunganya isukari.
Uru ruganda rwari rwafunze imiryango biturutse ku mvura yateje imyuzure yari yibasiye ibice bihingwamo cyane ibisheke hamwe n’imirimo yo kurusana.
Muri hegitari 2000 urwo ruganda ruhingaho ibisheke, hegitari zisaga 700 ni zo zangijwe n’imvura mu mezi asaga atatu. Ubuyobozi bw’uruganda bukemeza ko ibyo byagize uruhare mu gutuma umusaruro ugabanuka.
Muri aya mezi 3, uru ruganda rwashoye miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda mu kurasana nyuma y’uwo mwuzure.
Ifunga ry’uru ruganda ntacyo byigeze bihungabanya ku biciro bisanzwe ku Isoko nk’uko Karangwa Cassien, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yabisobanuye.
Isukari ingana na 10% niyo ikorwaga n’uruganda rwa Kabuye, mugihe indi itumizwa hanze y’u Rwanda.
Karangwa yavuze ko habayeho kuziba icyuho hongerwa ingano y’isukari itumizwa hanze mu Karere kugira ngo ikomeze kuba ihagije ku isoko, kandi yemeje ko ku isoko ryo mu bihugu bya EAC ihari ihagije kandi ku giciro cyiza.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’isukari rwa Kabuye buvuga ko bufite gahunda yo kubaka urundi ruganda rukora isukari mu Karere ka Kayonza, ariko rukaba rufite n’ubutaka hirya no hino mu gihugu bwo guhingaho ibisheke, ku buryo hari icyizere ko mu gihe kizaza umusaruro warwo uziyongera.
Kugeza ubu, uruganda rwa Kabuye rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 600 z’ibisheke ku munsi, rukazikuramo toni 50 z’isukari, aho 60% by’ibisheke uruganda rutunganya bituruka mu bahinzi basanzwe naho 40% bigaturuka mu mirima y’uruganda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|