Urubyiruko rugize Rotary Club rwiyemeje kumvisha abandi ko bose ari Abanyarwanda

Abakuru b’Umuryango mpuzamahanga wita ku mibereho y’abantu (cyane cyane abatishoboye), Rotary Club-Kigali, bahuguriye urubyiruko kujya gufasha abandi hirya no hino mu Gihugu kubaka amahoro arambye, hashingiwe ku kwiyumvamo ko bose ari Abanyarwanda.

Abanyamuryango ba Rotary Club-Kigali Seniors na Rotaract mu biganiro bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Kamena 2024
Abanyamuryango ba Rotary Club-Kigali Seniors na Rotaract mu biganiro bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Kamena 2024

Umuyobozi (Perezida) w’Abanyamuryango bakuru (Seniors) ba Rotary Club-Kigali, Andrew Rugege, yagize ati "Icyo twabonye ni uko dufite amahoro n’umutekano, bikaba ari byo nkingi y’iterambere ry’iki Gihugu, noneho tugasanga uvuye i Kigali gato, hari abatumva neza ko ari Abanyarwanda nk’abandi."

Akomeza agira ati "Hari abatumva ko umuntu uturutse hanze ari Umunyarwanda nka bo, ko bamwe badafite amahirwe angana nk’ayabandi kugira ngo batere imbere, ni cyo kintu dusa nk’ababonye."

Umunyamuryango wa Rotary Club-Kigali Seniors, Jean Bosco Butera, yavuze ko hari umushinga wo kohereza bamwe mu rubyiruko gusanga abandi mu mashuri n’ahandi, bakaganira bibukiranya aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze, ndetse n’aho rugana.

Umunyamuryango wa Rotary Club-Kigali Seniors, Jean Bosco Butera
Umunyamuryango wa Rotary Club-Kigali Seniors, Jean Bosco Butera

Uyu mushinga wo guteza imbere amahoro binyuze mu biganiro by’urubyiruko, Rotary Club ivuga ko uzunganirwa n’indi ijyanye no guteza imbere imibereho myiza.

Rotary Club-Kigali Seniors ivuga ko irimo gushaka abaterankunga bafasha abana kuva mu mirire mibi, gushingira zimwe mu ngo z’Abanyarwanda ubucuruzi buciriritse, gutanga amazi meza no kurwanya inda ziterwa abangavu.

Mu banyamuryango bakuru ba Rotary Club-Kigali baganirije urubyiruko, harimo Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu, Dr Jean Baptiste Habyarimana wayoboye iyahoze ari Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), hamwe n’abagize Umuryango uharanira Amahoro wa Interpeace.

Baganirijwe n'abarimo Prof Dusingizemungu na Dr Habyarimana
Baganirijwe n’abarimo Prof Dusingizemungu na Dr Habyarimana

Prof Dusingizemungu yababwiye ko abarokotse Jenoside bigishijwe kutihorera no kudaheranwa n’agahinda, akaba ari byo ngo birimo gufasha Abanyarwanda kubana mu mahoro n’ubworoherane.

Dr Habyarimana we asaba abakomoka ku bakoze Jenoside gufasha ababyeyi babo gusaba imbabazi, abarokotse Jenoside na bo bagasabwa gutanga imbabazi, kuko ari byo bizafasha impande zombi kubohoka no gutanga ibyishimo mu bandi.

Umuyobozi wa Interpeace mu Rwanda, Frank Kayitare, avuga ko uyu muryango uzakomeza guhuza urubyiruko rufite amateka atandukanye, kugira ngo bumvikane ku bibahuza.

Kayitare ati "Urubyiruko dufite mu Rwanda ubu rwavutse nyuma ya Jenoside ariko ingaruka zayo zirugeraho."

Avuga ko hari abavutse ku barokotse Jenoside, abavuka ku bayikoze, abavuka ku bafashwe ku ngufu muri Jenoside, abavuka ku bahoze ari impunzi, bose kugira ngo bamenye icyo bakora ngo bagomba kumenya amateka y’aho bakomoka.

Uwitwa Nathalie Siborurema uri mu rubyiruko rugize Ihuriro ryitwa "Rwanda we Want" rihuza abafite ayo mateka atandukanye, avuga ko bahisemo kwitwa Abanyarwanda bose, batagifite ’indangamuntu zitandukanye’.

Umwe mu bayoboye Rotaract (abanyamuryango ba Rotary Club bataruzuza imyaka 30) muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, Enock Byukusenge, avuga ko bazashobora kubaka amahoro arambye bagendeye ku mahame agenga Rotary Club.

Urubyiruko rwiyemeje kumvisha abandi ko bose ari Abanyarwanda
Urubyiruko rwiyemeje kumvisha abandi ko bose ari Abanyarwanda

Abagize uyu muryango batozwa ihame rivuga ko umuntu ufite icyo kurya agomba kubanza kugiha mugenzi we ushonje cyane, hanyuma we akishakira icyo afungura nyuma yaho.

Perezida wa Rotary Club-Kigali Seniors, Andrew Rugege
Perezida wa Rotary Club-Kigali Seniors, Andrew Rugege
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka