UN yibutse abarimo abanyarwanda baguye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku isi

Umuryango w’Abibumbye (UN) wunamiye abasirikari barimo n’ab’u Rwanda babiri baguye mu butumwa bwo kugarura amahoro mu mwaka ushize wa 2023.

UN yibutse abarimo abanyarwanda baguye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku isi
UN yibutse abarimo abanyarwanda baguye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku isi

Amazina y’abasirikare b’Abanyarwanda yasomwe muri uyu muhango wo kubibuka, ni Major Francois Ngoga na Sgt Eustache Tabaro.

Ni umuhango wabaye kuwa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwibuka abasirikari, abapolisi n’abasivile baguye mu butumwa bw’Abibumbye bwo guharanira amahoro hirya no hino ku Isi.

Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres, yasabye isi guhaguruka ikarwanya amakimbirane ndetse asaba abitabiriye umuhango wo kunamira abasirikari barimo n’ab’u Rwanda babiri baguye mu butumwa bwo kugarura amahoro mu mwaka ushize, guhaguruka bakunamira ibi byiciro byose byatanze ubuzima baharanira amahoro.

Antonio Guterres mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango yagize ati: “Kwibuka aba bantu bikwiye kujyana no gukumira amakimbirane ahitana ubuzima bw’abantu. Mu kanya gashize nashyize indabo ku rwibutso rw’ingabo zaguye mu butumwa bw’amahoro, nunamiye abagore n’abagabo basaga ibihumbi bine n’amagana atatu babuze ubuzima bwabo bari mu butumwa bwa UN, kuva mu 1948, bakaba bagizwe n’abasirikare, Abapolisi, abakozi b’abasivile n’abakozi b’ibihugu byacu.”

Guterres akomeza agira ati: “Kwibuka aba bakozi, bitwibutsa uburyo amakimbirane ahitana ubuzima bw’abantu mu buryo bubabaje. Buri buzima bwatakaye bugaragaza ko gukumira ubugizi bwa nabi byihutirwa, hakabaho kurinda abaturage bafite intege nke no gukora uko dushoboye tukanesha aya makimbirane agwamo abantu”.

Yavuze ko Umuryango w’Abibumbye wifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro, ndetse ko batazigera na rimwe babibagirwa.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka abaguye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni Antonio Guterres yatanze imidali yitwa Dag Hammarskjöld, ikaba igenewe abasirikari, abapolisi n’abasivili bagera kuri 64, baguye mu kazi kagamije kugarura amahoro, harimo 61 bapfuye umwaka ushize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka