Umuyobozi wa Polisi ya Malawi yashimye imikorere y’ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya PTS-Gishari

Ku wa Kabiri tariki ya 01 Kamena 2021, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu cya Malawi IGP Dr. George Hadrian Kainja, ari kumwe n’itsinda rimuherekeje mu ruzinduko barimo hano mu Rwanda, basuye ishuri rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari), bashima imikorere yaryo.

IGP Kainja n’abamuherekeje ubwo bageraga muri iryo shuri, bakiriwe n’umuyobozi waryo, CP Robert Niyonshuti, akaba yeretse abashyitsi ibigize ishuri cyane cyane byiganjemo amasomo ahatangirwa afasha abapolisi mu kunoza akazi kabo kinyamwuga, ndetse anabereka ibikorwaremezo bihari.

CP Niyonshuti yasobanuriye abashyitsi amavu n’amavuko y’iryo shuri rya PTS-Gishari, anagaragaza uruhare rwaryo mu guhugura abapolisi ndetse na zimwe mu zindi nzego z’umutekano zunganira Polisi y’u Rwanda mu gucunga umutekano w’igihugu.

Yagize ati “Iri ni rimwe mu mashuri ya Polisi y’u Rwanda, ryashinzwe mu mwaka wa 2000, ritangirwamo amahugurwa atandukanye bitewe na buri cyiciro aho abanyeshuri bari mu mahugurwa bahabwa ubushobozi, ubumenyi n’imyitozo bitandukanye. Amasomo bahabwa ajyanye no guhosha imyigaragambyo, gukumira ibyaha, kubungabunga amahoro mu gihe bagiye mu butumwa bw’amahoro mu mahanga n’ibindi”.

Yakomeje agaragariza abashyitsi ko usibye amasomo ajyanye no gucunga umutekano, abapolisi bahigishirizwa amasomo ajyanye n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda, uburenganzira bwa muntu byose bikabafasha guhorana ikinyabupfura no gukora kinyamwuga.

IGP George Kainja n’itsinda bari kumwe basuye ibikorwa remezo biri muri iryo shuri harimo amashuri, amacumbi n’ahakorerwa imyitozo ngororamubiri.

Banasuye itsinda ry’abapolisi bari mu mahugurwa abategura kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu mahanga, baneretswe imyitozo ikorwa n’abo bapolisi, ibikoresho bakoresha, uko barasa n’ibindi bakora mbere y’uko bajya mu butumwa bw’amahoro.

Mu ijambo rya IGP Kainja yashimye ibyo yabonye muri iryo shuri cyane cyane ubumenyi buhatangirwa n’uko butangwa, yifuza ko na bamwe mu bapolisi ba Malawi bazajya baza kuhahererwa imyitozo.

Ati “Nishimiye gusura iri shuri kugira ngo ndebe zimwe muri gahunda n’intambwe byagezweho naryo. Twashimishijwe cyane n’imiterere n’imitegurire y’imikorere y’ishuri, byerekana ubushobozi buhanitse mu kubungabunga umutekano w’abaturage no gutabara vuba. Twifuzaga ko bamwe mu bapolisi bacu bazaza mu mahugurwa y’ubutaha azabera hano”.

Kuva mu mwaka wa 2019 Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi bafitanye amasezerano y’ubufatanye, muri ayo masezerano harimo no guhanahana amahugurwa hagamijwe kongerera ubushobozi abapolisi b’ibihugu byombi.

Uyu wari umunsi wa gatatu w’uruzinduko rw’umuyobozi wa Polisi ya Malawi n’intumwa ayoboye, aho bari mu Rwanda kuva ku itariki ya 30 Gicurasi 2021. Ku wa mbere tariki ya 31 Gicurasi 2021, abo bashyitsi bakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka