Umuvugizi wa RDF yakiriye intumwa za Minisiteri ishinzwe iterambere ry’umugore muri Somalia
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yakiriye intumwa za Minisiteri ishinzwe iterambere ry’umugore n’uburenganzira bwa muntu ziturutse muri Repubulika ya Somalia ziri mu ruzinduko mu Rwanda.
Mu biganiro bagiranye ku wa Kabiri tariki 18 Kamena 2024, ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda cyagarutse ku bikorwa birimo uruhare abari n’abategarugori b’u Rwanda bagira mu bikorwa by’umuryango w’ababibumbye mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
Yabasobanuriye ibijyanye n’ingamba n’uburyo u Rwanda rushyira mu bikorwa icyemezo cy’umuryango w’abibumbye 1325, ku bijyanye n’uruhare rw’abagore mu buryo bwuzuye kandi bungana mu gukemura amakimbirane, kubaka amahoro, kubungabunga amahoro, gutabara imbabare no kwiyubaka nyuma y’amakimbirane.
Ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu nzego zitandukanye biri mu bituma abayobozi batandukanye baturutse muri Somalia baza kubyigiraho no kureba uko byakwifashishwa nk’ingero, n’icyitegererezo cy’ibyo Somalia yafatiraho urugero k’u Rwanda, mu bijyanye no kugerageza guteza imbere igihugu cyabo.
Mu 2022, Abayobozi mu turere n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Somalia, bagiriye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, aho bitabiriye ibiganiro bigamije gusangira ubunararibonye mu miyoborere.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Umutekano, n’Ububanyi n’amahanga ya Somalia, Said Abdullahi Alasow, icyo gihe yatangaje ko kuba u Rwanda hari byinshi rwagezeho mu myaka 20 ishize mu bijyanye n’ubumwe, ubwiyunge ndetse n’iterambere, ari iby’agaciro kuba bagiye kurwigiraho, kuko bizafasha igihugu cyabo mu rugendo cyatangije, mu rwego rwo kugerageza kwiyubaka.
Aba bayobozi baturutse muri Somalia, bagaragaza ko kuba baza kwigira ku Rwanda biterwa no kuba ari igihugu cyahereye ku busa nyuma y’amateka mabi cyanyuzemo ariko nyuma y’igihe gito kikaba cyarabashije kwiyubaka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|