Umuvuduko w’ibihugu ugeze he mu kubahiriza amavugurura ya AU ?

Ni amezi abiri ya nyuma agoye y’umwaka wa 2018 ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU). Haracyari ibikorwa bigera ku icumi bikomeye ku ngengabihe AU yari yihaye mbere y’uko uyu mwaka urangira, duhereye ku nama ya 11 idasanzwe y’uyu muryango iteranira i Addis Abeba muri Ethiopia, kuri uyu wa 17 iUgushyingo 2018.

Dr Kaberuka Donald wahoze ayobora Banki Nyafurika itsura amajyambere na Bagenzi be bafashije Perezida Kagame mu mavugurura y'Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe
Dr Kaberuka Donald wahoze ayobora Banki Nyafurika itsura amajyambere na Bagenzi be bafashije Perezida Kagame mu mavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe

Iyi nama y’ikirenga y’uyu muryango izitabirwa n’abayobozi b’ibihugu na za guverinoma 55.

Mu by’ingenzi iyi nama y’iminsi ibiri izibandaho, harimo kuba abayobozi b’ibihugu bazarebera hamwe aho amavugurura ageze, haba muri komisiyo ya AU, manda (mandate) ya biro y’iterambere ry’Afurika yunze Ubumwe (AUDA), ndetse n’ amikoro ya AU.

Perezida Paul Kagame akaba ari nawe uyoboye uyu muryango biteganyijwe ko ari we uzayobora iyi nama, akanageza ijambo ku bazayitabira.

Muri Nyakanga 2016, Perezida Kagame yahawe ishingano zo kuyobora akanama gakora amavugurura y’Afurika yunze Ubumwe, mu nshingano imwe mwikorezi ari yo “Gushaka uburyo bwakoreshwa mu ngo uyu muryango wigire.”

Kuva ubwo, inyandiko igaragaza uburyo uyu muryango wakishakamo amikoro udategereje inkunga z’amahanga yamurikiwe Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Mu gihe bamwe bakemangaga imishobokere y’aya mavugurura, Perezida Kagame, yashimangiriye abayobozi b’ibihugu ko nta cyakoma mu nkokora icyemezo cya Afurika cyo kwishakamo ubushobozi bwatuma uyu mugabane wigira udategereje inkunga hanze.

Uregero, Leta zunze Ubumwe za Amerika zarwanyije uburyo bw’uyu muryango bwo kwishakamo amikoro aho 0,2% by’ibitumizwa hanze na buri gihugu byajya mu gutera inkunga umuryango. Amerika yabirwanyije ivuga ko bitubahirije amategeko y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO).

Dr Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (ADB) akaba n’umujyanama wa Perezida Kagame mu kanama gakora amavugurura muri uyu muryango, yagize ati “Niba hari amahoro, umutekano, n’iterambere muri Afurika, bizaba ari byiza ku rusange mpuzamahanga.”

Ku bwa Kaberuka ngo “Ni 0,2 %, si 2% … ku buryo Amerika yavuga ko ari ukunyuranya n’amategeko agenga WTO.” Ibi yabivuze mu Mwiherero wabereye mu karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka.

Mu gushyiraho umusoro wa 0,2 % ku bitumizwa hanze y’umugabane, AU izajya ibona miliyari 1,2 y’ Amadorali yo gushyigikira ibikorwa by’umuryango buri mwaka.

Abafashije Perezida Kuvugurura Afurika yunze ubumwe bahuye kenshi na we bategura ayo mavugururwa
Abafashije Perezida Kuvugurura Afurika yunze ubumwe bahuye kenshi na we bategura ayo mavugururwa

Ese ibihugu biri gutanga gute uyu musoro wa 0,2 % ?

Mu gihe iyi nama idasanzwe ya 11 igiye kuba, byamaze kumenyekana ko ingengo y’imari ya AU muri 2019 ari miliyoni 681,5 z’Amadorali ya Amerika.

Muri iyo ngengo y’ imari, miliyoni 158,5 z’Amadorali zizajya mu gutera inkunga ibikorwa by’umuryango, mu gihe miliyoni 249,8 z’Amadorali zizashorwa muri gahunda zawo.

Miliyoni 273,3 z’Amadorali muri ngengo y’imari zizatera inkunga ibikorwa by’amahoro.

Mu itangazo riheruka ry’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ngo umuvuduko ibihugu biriho mu gutanga ariya 0,2 % ku bitumizwa hanze, urashimishije.

Mu itangazo ryaraye risohotse rivuga kuri iyi nama, bagize bati “Umuvuduko w’ishyirwa mu bikorwa ryo gutanga 0,2% uri hejuru ndetse urebye uburyo imisanzu itangwa, iki nicyo kigero cyo hejuru kibayeho mu mateka y’umuryango. Afurika iri kugira ububasha busesuye mu igenamigambi ry’iterambere ryayo.”

Hagati aho, u rwanda ruri imbere mu gutanga umusanzu wa 0,2% hamwe n’ ibindi bihugu 13.

Ibyo bihugu ni Kenya, Ethiopia, Djibouti, Chad; Guinea, Sudan, Congo, Cameroon, Gambia, Gabon, Cote d’Ivoire, Sierra Leone na Ghana, mu gihe ibindi bihugu 23 biri ku rwego ruhindagurika mu gutanga umusanzu nk’uko AU ibitangaza.

Mu mavugurura agikomeje, abanyamuryango ba Afurika yunze Ubumwe bari gukora ku buryo batera inkunga 100% ibikorwa byabo, 75% ingengo y’imari y’imishinga, na 25% ibikorwa by’amahoro muri 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ukimara gusoma iyi nkuru,uhita ubona ko "Kwigira" kwa African Union bidashoboka.Ukimara gusoma iyi List y’ibihugu byubahiriza "gahunda",nta gihugu gikomeye kirimo:Egypt,South Africa,Maroc,Algeria,Tunisia,etc...Nta gihugu na kimwe duturanye kirimo.Nta na rimwe African Union izagira "Ubumwe".
Ba Kadafi,Nyerere,N’krumah,Kaunda,baragerageje biranga.Nkuko njya mbona bandika,Ubwami bw’imana bwonyine nibwo buzazana ubumwe bw’abantu,bubanje gukuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Niwo muti wonyine.

Rwemalika yanditse ku itariki ya: 17-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka