Umuryango w’Abanyarwanda utuye Los Angeles wahungishijwe inkongi y’umuriro
Nk’uko byasobanuwe na Abdul Bigirumwami, Umuyobozi uhagarariye Abanyarwanda batuye muri California, umuryango umwe w’Abanyarwanda niwo watabawe urahungishwa uva aho wari utuye kubera inkongi yaje ifite ubukana budasanzwe yibasiye Umujyi wa Los Angeles.

Uwo muryango ugizwe n’umugabo n’umugore we ndetse n’umwana wabo, kugeza ubu, bakaba bacumbikiwe muri Hoteli iherereye ahitwa i San Diago, mu gihe bagitereje amabwiriza mashya abemerera kuba basubira aho bari batuye, ahitwa i Topan Canyon.
Kugeza ubu, ngo ntibiramenyekana neza, niba inzu uwo muryango wari utuyemo nayo yarasenywe n’iyo nkongi, ariko Bigirumwami yavuze ko barimo gukorana bya hafi n’uwo muryango kugira ngo bamenye uko inzu yawo imeze ubu.
Bigirumwami kandi yavuze ko uwo muryango w’Abanyarwanda wagezweho n’ingaruka z’iyo nkongi, ukagera igihe cyo kumva wavugisha itangazamakuru.
Inkongi yibasiye Umujyi wa Los Angeles,yatangiye ku itariki 7 Mutarama 2025, kugeza ubu, hakaba hamaze kubarurwa abantu 27 baguye muri iyo nkongi, yasenye inzu z’ubucuruzi n’izo guturamo zibarirwa mu 12.000.
Abanyarwanda benshi batuye mu Mujyi wa Los Angeles, cyane cyane mu bindi bice bitari mu nkengero kuko aho ngo ni ho hibasiwe n’inkongi y’umuriro cyane nk’uko Bigirumwami yakomeje abisobanura.
Yagize ati, “ Abanyarwanda hano baba bafite amikoro aringaniye ku kigero runaka. Rero baba mu Mujyi utaragezwemo n’inkongi, bitandukanye n’abantu b’abakire bashobora kubona ubushobozi bwo gutura mu mazu aba yubatse kuri za hegitari z’ubutaka mu nkengero z’umujyi”.
Ohereza igitekerezo
|