Umujyi wa Kigali wemereye Kayisime na Rwamurangwa ibihembo
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Dr. Bayisenge Jeannette, yavuze ko abari abayobozi b’uturere tuwugize barimo Kayisime Nzaramba na Rwamurangwa Stephen, bazahabwa ibihembo bitewe n’isura nziza basigiye uyu mujyi.
Kayisime na Rwamurangwa bari bamaze imyaka ine batorewe kuyobora uturere twa Nyarugenge na Gasabo, hiyongeraho Baingana Emmanuel watorewe gusimbura Dr. Nyirahabimana Jeanne wahoze ayobora Akarere ka Kicukiro akaza kugirwa Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.
Nta jambo na rimwe bavuze ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 10 Gashyantare 2020, ubwo bakoranaga ihererekanyabubasha n’abo ibiro bya Minisitiri w’Intebe biherutse gutangaza ko babasimbuye.
Dr. Bayisenge uyobora Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, avuga ko aba bari abayobozi b’uturere hamwe n’abari babungirije, ngo bakwiriye ibihembo bitewe n’isura nziza basigiye uyu mujyi.
Ati “Bakoze byinshi kandi byiza byazanye impinduka mu iterambere, bihesha isura nziza igihugu muri rusange ndetse n’Umujyi wa Kigali by’umwihariko.
Umujyi wa Kigali uzategura umwanya wihariye wo kubashimira ku buryo bwihariye ndetse tubahe n’ibihembo nubwo bidahwanye n’akazi keza bakoze, ariko bizaba ari ikimenyetso cy’uko abantu babashimira ibyo bakoze”.
Dr. Bayisenge akomeza avuga ko abayobora Umujyi wa Kigali ngo batazagamburuzwa n’ibije byose birimo ibiza by’imvura yateje imyuzure n’inkangu bigahitana ubuzima bw’abantu n’imitungo.
Avuga ko biteguye guhindura isura y’uyu mujyi, haba mu nyubako ziwugize, isuku, imihanda n’ibinyabiziga, ikoranabuhanga, gutera ibyatsi n’ibiti ndetse no gufasha abawugize kubona imirimo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, avuga ko bizasobanurwa mu gishushanyo mbonera gishya kizatangazwa mu kwezi kwa Mata k’uyu mwaka, aho yizeza ko gare ya Nyabugogo na Kimironko ndetse n’ahazikikije ngo hagomba guhinduka.
Mu bayobozi nshingwabikorwa mu turere tugize Umujyi wa Kigali baherutse gusimbura abitwaga ba “mayor”, hari Umwali Pauline w’Akarere ka Gasabo, Umutesi Solange w’Akarere ka Kicukiro hamwe na Ngabonziza Emmy mu Karere ka Nyarugenge.
Uretse aba bayobozi nshingwabikorwa bashya mu turere ndetse n’ababungirije bashyizweho ku wa gatanu w’icyumweru gishize, hanashyizweho Umuyobozi Mukuru mu biro by’umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwa ndetse n’abandi benshi bamwungirije.
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwamulangwa Stephen niwe waciye ruswa yari yaramunze akarere ka Gasabo. Ni umugabo wagaragaje ubushobozi bukomeye. Yatekererezaga akarere kose kandi n’icyaro akakibuka.Yari yatangiye gukora umuhanda wa Zindiro Bumbogo Ngara Birembo. Yashakaga kandi gukora umuhanda wa Ndera-Gikomero -kayanga -Kajevuba.
Abamusimbuye barasabwa kugera ikirenge mucye.
Stephen,Ngushimiye cyane ibyo wakoze byiza mu gihe cyawe Kandi ugikomeje gukora. Kuva kera uri urugero rwiza dufatiraho kwiyubaha mu kazi, gusabaana n’ uyoboye, guca bugufi, ubushishozi, kureba kure, kutumva amabwire n’ izindi ndangagaciro z’ umuco nyarwanda. Twizeye ko umutoza w’ ikirenga atazapfusha ubusa ubwenge n’ ubumuntu bwawe mu minsi iri imbere yawe. Warakize cyane.
Nshimiye umusaza Rwamurangwa wayoboye gasabo yatanze urugero rwiza kdi akubaha buri wese umugannye akamwakira uko ari ndetse akitaba phone imuhamagaye mugihe afite umwanya akirinda impuha namateranya mukazi akigenzurira amakuru yahawe abayobozi bohasi mugihe bamwe batitaba ngo niteshamutwe wajya kubereba ngo uzagaruke batazi ingendo wakoze washaka urwandiko ruguhesha amahirwe yaho uri buhabwe akazi ukazarubona akazi abandi baragafashe turifuza abayobozi bitangira abaturahe bakora ibyo bemeye mundahiro Atari bamwe bavuga amagambo menshi bagahura nabaturage munama gusa kuko bafite icyo babashakaho erega nibarebere kumuyobozi wigihugu mukuru cyacu mboneyeho gushimira es bumbogo umuntu akemura ibibazo byabaturage mwese IMANA ibahire murakoze
RWAMURANGWA S. Ni umugabo w,imfura cyane
muzi kuva cyera ari DIRECTEUR (HEAD MASTER) Ku kigo nizeho tronc commun (KAYONZA MORDERN SCHOOL) Yari umuntu wumugabo cyane
Imana ikomeze kumuha umugisha
CONGZ TO PAULINE UBWENGE,UBUHANGA ,UBUSHISHOZI NIBYO BIKURANGA.IMANA IZAGUFASHE USOHOZE INSHINGANO NSHYA UHAWE.
CONGZ TO PAULINE UBWENGE,UBUHANGA ,UBUSHISHOZI NIBYO BIKURANGA.IMANA IZAGUFASHE USOHOZE INSHINGANO NSHYA UHAWE.
Congratulation Pauline and we wish you all the best .we love you
Mayor Rwamurangwa mbivanye kumutima wajye shimiye imana yakurinze, wakoze ibikorwa bwiza kubwajye, Kandi uzakomeze ushimire imana yaguhaye impano yo guca bugufi, ubunyangamugayo, umurava n’ unwitange.
Ishimimwe rikomeye nibyo usize imusozi wa Gasabo.
Imana uzakomeze ikurinde
Stephen Rwamurangwa tuzahora ur iNyangamugayo koko!! Imana izakomeze ikurinde Kandi izakomeze uyishimire yaguhaye impano nziza. Akarere ka Gasabo nikazibagirwa isura ugasigiye.
Mwarakoze cyane Kandi igihembo gikomeye nicyo usize imusozi twese tubona Kandi twishimiye.
None se Rwamurangwa stephen yahawe izihe nshingano zo kuyobora
Nibyiza kandi nibyigiciro gikomeye uwakoze neza aba akwiye guhembwa kandi agashimirwa buri muntu wese aba bamubere ikitegererezo aharanire kwicara kur high table umutoza wikirenga yateguye umwanya tubonye tuwukoreshe munyungu rusange zabatugana nubwo nange nisizemo ntamfite uwomwanya ngo bangane mbahe serivise inoze gusa nizeyeko nange bizaza nkatanga ibyo nifitemo banyakugira imana y’irwanda nigihugu mutubereye ikiraro twebwe abato burwagihanga .murakoze