Umuhanda Misizi-Vunga wongeye kuba nyabagendwa
Abaturage b’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, barishimira ko Umuhanda uva ku isoko ry’amatungo rya Misizi, werecyeza mu bice bituwe bya Vunga, wongeye kuba nyabagendwa nyuma yo guhuriza hamwe imbaraga hagakorwa umuganda wo kuwusana, no gusibura imiyoboro yawo y’amazi.
Ni umuganda wahuriwemo n’abaturage, abikorera ndetse n’ibigo n’imiryango itari iya Leta ikorera mu Murenge wa Shyogwe, inzego z’umutekano n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’ubw’Intara y’Amajyepfo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko bakusanyije izo mbaraga, kugira ngo uwo muhanda usanwe, hongerwamo itaka rya Laterite, amabuye mu binogo, no gusibura imiyoboro y’amazi n’amateme yari yarazibye, kugira ngo imigenderanire yongere kuba myiza.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice wari Uhagarariye Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihuhu muri uwo muganda, yasabye abaturage kuzirikana ko imbaraga batijwe ngo umuhanda wabo ugendeke neza, badakwiye kuzipfusha ubusa ngo bategereze ko bazajya bafashwa na Leta gusa.
Agira ati, "Abaturage turabashimira ubwitabire bagaragaje, kuko byerekana uruhare rwabo mu kwishakamo ibisubizo, ariko tukanabasaba kwita kuri uyu muhanda kuko nibo bwa mbere ufatiye runini, ni byiza ko bakomeza gukurikirana ntiwongere kwangirika, cyangwa nga bategereze ko ubuyobozi buzaza kuwubasanira n’ubwo natwe abayobozi bitadukuraho inshingano zo gufatanya nabo".
Abaturage b’Umurenge wa Shyogwe bavuga ko bari bamaze igihe mu bwigunge bw’uko, kunyura uwo muhanda na moto cyangwa imodoka bitari byoroshye bigatuma bazenguruka mu muhanda wa kure, birinda kuba ibinyabiziga byabo byakwangirika cyangwa bagahera mu biroba by’ibiziba.
Umwe agira ati, "Iki ni igikorwa kije gikenewe kuko twari dusigays tujya kuzenguruka moto ikaguca menshi. Abafite imodoka ngufiya nk’ivatiri bo ntawari ukinyura muri uyu muhanda, ariko turashima ko abafatanyabikorwa bitanze bakaza kuduha umuganda".
Undi agira ati, "Turishimye kuri iki gikorwa cyiza, Umuhanda wongeye kuba nyabagendwa, natwe tuzajya dukurikirana utazongera kwangirika, kuko twakoraga umuganda imbaraga zikaba nkeya ntibigire icyo bitanga kuko hari harangiritse cyane".
Umuhanda wa Vunga-Misizi wasanwe ahareshya na Kilomitero zisaga ebyiri, aho werecyeza ku mashuri ya Vunga n’ikigonnderabuzima cyo mu Murenge wa Shyogwe, hakaba hifashishijwe amaboko y’abaturage n’imashini zisanzwe ziri mu bikorwa byo kubaka imihanda ya Kaburimbo mu mujyi wa Muhanga.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Mwaramutse neza? Nukuri dukunda inkuru n’ibiganiro byanyu, abaturage bahawe umuhanda bakomeze bawubungabunge maze iterambere rikomeze kwiyongera.Murakoze Murakarama!♥️♥️
Mayor wacu arashoboye narebe uko aka gace ko kuva ku ibagire kugera kwa RWESA gakorwe, igice kizaba gisigaye ni icya kamonyi
Byiza cyane ,harebwe uburyo iyi kaburimbo nayo igezwa kugice cya kamonyi ugana MUSUMBA