Umubyeyi umaze imyaka itanu avuza umwana aratabaza

Umubyeyi witwa Sylvie Mukamusoni utuye mu Murenge wa Jali mu Karere Ka Gasabo, amaze hafi imyaka itanu avuza umwana uburwayi yavukanye butuma azana amazi menshi mu mutwe (hydrocephalus), none arasaba abagiraneza kumufasha gukomeza kumuvuza kuko umuryango we ntako umeze.

Ishimirwe Cédric amaze imyaka ine n'igice arwaye hydrocephalus
Ishimirwe Cédric amaze imyaka ine n’igice arwaye hydrocephalus

N’ubwo Mukamusoni afite icyizere ko umwana we azakira nk’uko abaganga babimwijeje, kubera ko ubwo burwayi butinda kandi umuryango ukaba utunzwe no guca inshuro, kubona ibitunga urugo no kuvuza umwana umaze imyaka isaga ine arwaye ntabwo ari ibintu byoroshye.

Mukamusoni aragira ati “Namubyariye i Kibagabaga marayo ukwezi, banyohereza ku bitaro bya Ruli mu Karere ka Gakenke, bamubaga ikibyimba cyo ku mugongo tumarayo amezi icyenda. Muri ayo mezi icyenda rero, agize amezi ane ni bwo yatangiye kubyimba umutwe, baramubaga bamushyiramo agapira, tugeze mu rugo karaziba umutwe ukomeza kubyimba wikuba kabiri, tumujyana CHK bagakuramo bashyiramo akandi.”

Mukamusoni avuga ko uburwayi bw’umwana we bwamuciye intege cyane kuko nta mwanya wo guca inshuro akibasha kubona ari byo byatumye atangira kujya mu muhanda kureba ko hari uwagira icyo amurusha.

Sylvie Mukamusoni avuga ko ubushobozi bwo kwita ku mwana bwamushizeho
Sylvie Mukamusoni avuga ko ubushobozi bwo kwita ku mwana bwamushizeho

Uyu mubyeyi aza mu mujyi wa Kigali buri munsi aturutse i Jali n’amaguru, ateruye umwana w’imyaka ine n’igice ariko ubona ko nta ntege afite kandi ababara cyane, akamwicarana munsi y’igiti cya avoka giteganye n’amarembo yo kuri La Gallette ku muhanda uva ku isoko rya Nyarugenge werekeza ahategerwa imodoka kuri downtown.

Nubwo ari ubuzima bumugoye nk’umubyeyi ufite abandi bana batatu agomba kwitaho, Mukamusoni akimara kuvana umwana kuri CHK, yaje guhura n’abandi babyeyi barwaje abana muri ubwo buryo bavuwe barakira, bamurangira ku bitaro bya Gikonko mu Karere ka Gisagara, nawe atangira kujyanayo uwe.

Mu ntangiriro yamujyanaga gatatu mu mwaka, buri nshuro akishakamo byibuze 100.000FRW, harimo ay’ifunguro, kwishyura ibitaro, akagira n’icyo asiga mu rugo narwo rusanzwe rutishoboye.

Mukamusoni avuga ko ubuvuzi bahabwa ku bitaro bya Gikonko bwatangiye gutanga umusaruro kuko umutwe w’umwana utakiri munini cyane nka mbere, bityo akaba afite icyizere ko azakira nk’uko yabyijejwe n’abaganga bo kuri ibyo bitaro.

Ikibazo asigaranye nk’uko abivuga, ni ukubona ibitunga abana, n’impamba yo gusubiza umwana kwa muganga iyo igihe kigeze kuko bagomba kumarayo hafi icyumweru. Uwakwifuza kumugoboka, yamusanga kuri iyi nimero: 0782665078 yanditseho mazina ya Sylvie Mukamusoni.

Reba ikiganiro Kigali Today yagiranye na Mukamusoni:

Ubuvuzi bwa Hydrocephalus mu Rwanda

Ibitaro bya Gikonko byatangiye kuvura abarwaye hydrocephalus kuva byashingwa mu 1974 na Kiliziya Gatolika, ibifashijwemo n’ikigo cyo mu Budage kitwa Institute of Saint Boniface.

Umuyobozi w’ibitaro, Dr Uta Elisabeth Düll, avuga ko bibanda ku kurinda abana kuvukana icyo kibazo, kuko kugeza mu 2016 bakiraga abarwayi bari hagati ya 70 na 80 kandi bagomba no gukomeza kuvura kanseri, ibibari byo ku munwa n’ibyo mu nkanka.

Ikibazo cyo kuzana amazi menshi mu mutwe ku mpinja, ni uburwayi budasanzwe bukunze bwibasira uruhinja rumwe muri eshatu ku bana 1000 bavuka. Imibare ihari kugeza ubu yerekana ko mu Rwanda iki kibazo cyari ku ijanisha rya 4% mu 2016.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gikonko, Dr Düll, avuga ko uburwayi bwa Hydrocephalus bushobora kwangiza ubuzima burundu, kuko iyo butavuwe hakiri kare bushobora guteza ubumuga bukomeye, umuntu agakura adafite ubushobozi bwo kwiyitaho, gukoresha ingingo, kudakura neza k’umubiri, ingaruka ku buzima bwo mutwe, kubabara cyane igihe yinyeganyeje n’ibindi.

Kuvura Hydrocephalus ntibihenze

Umuyobozi w’ibitaro bya Gikonko Dr Uta Elizabeth Düll, avuga ko ubusanzwe kuvuza umwana ufite amazi mu mutwe bisaba miliyoni 2FRW, ariko ku bakoresha ubwisungane mu kwivuza, batanga hagati ya 2,500 na 5,000FRW bitewe n’igihe bamaze mu bitaro. Kuvura ubwo burwayi bisaba agapira gakamura amazi ari mu mutwe, kagura amadolari 1000 (asaga miliyoni 1FRW).

Dr Uta avuga ko umubiri w’umuntu ubusanzwe ukenera amatembabuzi yo mu mutwe afasha mu gusigasira ubwonko. Ku muntu ukuze udafite ikibazo, umubiri ukora amatembabuzi ari hagati ya mililitiro 150 na 300 ku munsi; agaturuka mu bwonko akanyura mu rutirigongo akabona gukwirakwira mu bindi bice by’umubiri.

Abagize ikibazo cyo kurwaza hydrocephalus, ni ababa baravukanye ayo mazi ahereye mu rutirigongo, akazamuka akagera mu mutwe ari nako akomeza kwiyongera, ugasanga arangiza amaso y’umwana, umubiri ugacika intege, kandi akababara cyane igihe anyeganyeze.

Ababyeyi batwite bagirwa inama yo kugana muganga kenshi, kugira ngo bakurikiranire hafi ubuzima bw’umwana uri munda kuko ikibazo gishobora kumenyekana ataravuka. Ariko niba umwana atangiye kugaragaza ibimenyetso nyuma yo kuvuka, ababyeyi bagomba kujya kumuvuza byihuse ‘amazi’ atararenga inkombe.

Video: Eric Ruzindana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka