Umubano w’u Rwanda na Rhénani Palatinat wasizwe umunyu
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka aravuga ko u Rwanda rwifuza kongera imbaraga mu mubano rusanzwe rufitanye n’Intara ya Rhénani Palatinat yo mu Budage, byaba na ngombwa abashoramari baho bakaza gushora imari mu Rwanda.
Yabivuze kuri uyu wa mbere 01 Ukwakira 2018, nyuma yo kwakira Umuyobozi w’Intara ya Rhénani Palatinat Malu Dreyer hamwe n’intumwa ayoboye, mu ruzinduko rw’iminsi ine barimo mu Rwanda.
Ni uruzinduko rwatangiye kuri iki cyumweru,
rutangirana n’imurikabikorwa ryabereye ku ngoro yitiriwe Richard Kandt, Umudage wa mbere wabaye rezida w’u Rwanda.
Muri urwo ruzinduko, Umuyobozi w’Intara ya Rhénani Palatinat Malu Dreyer avuga ko we n’intumwa ayoboye baje mu Rwanda mu rwego rwo gushimangira umubano hagati y’iyo ntara n’u Rwanda.
Kuri iyi nshuro ngo bazibanda cyane mu bikorwa by’uburezi, ubuhinzi ndetse n’ubukungu.
Yongeraho ko nk’uko hasanzwe hari imishinga myinshi u Rwanda rufatanyamo n’Intara ya Rhénani Palatinat, kuri iyi nshuro nanone ngo hari indi mishinga mishya kandi yizera ko izagirira ibihugu byombi akamaro.
Ati” Ku banya Rhénani Palatinat benshi, bisa no kwisanga iwabo iyo baje mu Rwanda, kuko dufitanye ubucuti bwimbitse, kandi dufitanye imishinga myinshi.
Turashaka kurushaho gukomeza ubufatanye, twibanda cyane mu rwego rw’ubukungu. Ubu bufatanye bukazashingira ku gushaka inyungu rusange ndetse no guhanahana ubumenyi”.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka avuga ko kuri iyi nshuro hagiye gushyirwa imbaraga mu mubano u Rwanda rwari rusanzwe rufitanye n’intara ya Rhénani Palatinat,ariko byashoboka hakazongerwamo n’ibindi.
Ati ”Turimo turashaka gutangiza ubucuruzi kugira ngo abacuruzi ku mpande zombi bashobore kujya muri uwo mwuga.
Ibikorerwa ahangaha bishobora kujyayo n’ibikorerwa iwabo bishobore kuza, ariko niba hari n’inganda cyangwa abashoramari b’iwabi bifuza kuza gushora imari mu Rwanda bashobore kuza kuyishora”.
Mu bindi u Rwanda rwifuza gufatanyamo n’Intara ya Rhénani Palatinat harimo n’urwego rw’ubukerarugendo, ubuhinzi n’ubucuruzi ndetse n’ibindi.
Muri urwo ruzinduko rw’iminsi ine intumwa z’Intara ya Rhénani Palatinat zigiye kumara mu Rwanda zizanasura imwe mu mishinga iyo ntara isanzwe ifatanyamo n’u Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|