U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ribera mu Bushinwa

U rwanda rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera mu Bushinwa, mu Mujyi wa Shanghai rigamije guha ibihugu umwanya wo kwiyerekana no kugaragaza ibyo byohereza ku isoko ryo mu Bushinwa (China International Import Expo, CIIE).

Gahunda ya Visit Rwanda iri mu byo u Rwanda rwajyanye mu imurikagurisha mu Bushinwa
Gahunda ya Visit Rwanda iri mu byo u Rwanda rwajyanye mu imurikagurisha mu Bushinwa

Li Qiang, umukuru wa Guverinoma mu Bushinwa, niwe wagejeje ijambo ku bitabiriye ibirori byo gufungura iryo murikagurisha ngarukamwaka rya CIIE, ryatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, ribaye ku nshuro ya karindwi (7) rihurirana n’inama ivuga ku bukungu ya Hongqiao ‘International Economic Forum’.

Iryo murikagurisha rya CIIE, ryitabirwa n’abashoramari bo mu bihugu bitandukanye byo hirya np hino mu rwego rwo kwerekana ibyo bakora no gushaka amasoko mu Bushinwa aho bazajya babyohereza.

Muri iryo murikagurisha kandi abakora ibintu bitandukanye baturutse hirya no hino babona umwanya wo kwerekana ibyo bakora, no gushaka abafatanyabikorwa mu bya bizinesi muri icyo gihugu giteye imbere cyane mu bijyanye n’inganda n’ubukungu.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahinzi
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahinzi

Iryo murikagurisha rya 7 ( 7th CIIE) ryatangiye uyu munsi ku itariki 5 rikazarangira ku itariki 10 Ugushyingo 2024, rikaba ryitabiriwe n’abamurikabikorwa (exhibitors) bagera ku 3,496 baturutse mu bihugu 129 byo hirya no hino ku Isi, harimo abaturutse mu Rwanda, bagiye kumurika ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Biteganyijwe ko hari ibintu bishya bisaga 400, harimo ikoranabuhanga rishya, serivisi nshyashya n’ibindi bizamurikwa muri iryo murikagurisha, inzobere mu by’ubukungu zikaba zivuga ko ubwinshi bw’abitabira iryo murikagurisha ari ikimenyetso by’icyizere sosiyete zo hirya no hino zifitiye isoko ryo mu Bushinwa.

U Rwanda rwagiye kumurika ibintu bitandukanye
U Rwanda rwagiye kumurika ibintu bitandukanye

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda, Prudence Sebahinzi niwe uyoboye itsinda ry’abagiye kumurika ibikorwa baturutse mu Rwanda, harimo n’abaturutse mu rugaga rw’abikorera bagiye kumurika ibintu bitandukanye muri iryo murikagurisha harimo ikawa, icyayi, ubuki, urusenda n’ibikorwa by’ubugeni, ndetse na Visit Rwanda (gahunda y’ubukangurambaga bwo gushishikariza abakerarugendo gusura u Rwanda).

Kuba u Bushinwa bwarashyizeho gahunda zo korohereza abashoramari mpuzamahanga mu nzego zimwe na zimwe, biri mu bituma abashoramari na sosiyete nyinshi mpuzamahanga bitabira isoko ryo mu bushinwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka