Tuvuge make, twongere ibikorwa- Guverineri Gasana

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel Gasana, yasabye abo bafatanyije kuyobora intara y’Amajyepfo gukoresha amagambo make, ahubwo bakongera ibikorwa.

Guverineri Gasana Emmanuel yasabye abayobozi bo mu Majyepfo kuvuga make bagakora byinshi
Guverineri Gasana Emmanuel yasabye abayobozi bo mu Majyepfo kuvuga make bagakora byinshi

Yabigaragaje kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2018, mu nama abayobozi bo mu Ntara y’amajyepfo bahuriyemo n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere myiza, RGB, ndetse n’abafatanyabikorwa bo muri iyi ntara, hagamijwe kugaragaza uko abaturage bo mu Majyepfo bishimira imitangire ya serivise.

Guverineri Gasana yavuze ko inzego ziriho kandi n’ubumenyi n’ubushobozi byagiye byubakwa, ariko ko ikibura ari ugushyira mu bikorwa ibyemejwe, ndetse no kwihutisha ibikorwa.

Ku bw’ibyo, yasabye abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo gushingira ibikorwa ku midugudu.

Ati "mu mudugudu harimo abantu hagati ya 50 na 60 bashobora kuwufasha gutera Imbere. Abo bose bahuguwe bakanahabwa gahunda nziza, nta kuntu tutatera imbere."

Iyi nama yari yitabiriwe n'abayobozi bo mu Ntara y'Amajyepfo mu nzego zose
Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo mu nzego zose

Yabasabye rero ko hafatwa byibura umudugudu umwe umwe mu mirenge yo mu Majyepfo, ugashyirwamo imbaraga za ngombwa, hanyuma n’iyindi midugudu isigaye ikazaza kuwigiraho.

Ibi abivuze mu gihe abaturage bo muri iyi ntara ayobora bishimiye serivise bahabwa ku kigereranyo cya 68.3%, ikaba iza ku mwanya wa 4 ugereranyije n’izindi ntara n’umujyi wa Kigali.

Kuko mu majyaruguru ari ho bazishimira cyane ku rugero rwa 71.6%, hagakurikiraho uburasirazuba na 70.2%, hanyuma umujyi wa Kigali na 69.9%. Uburengerazuba bwo bukaza inyuma na 66.9.

Naho ku bijyanye n’uturere two mu Majyepfo, aka Nyamagabe ni ko kaza ku isonga mu kugira abaturage batishimiye uko bahabwa serivise, kuko mu byiciro byakozweho ubushakashatsi, ahanini abatishimira serivise bahabwa ari bo benshi kurusha abazishimira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nyakubahwa gouverneur iyimihanda yakaburimbo hano muruhango muyivugaho iki abayikora ntibava ahobari rwose nabayobozi ba ruhango banyabaritse ni company itagira ingufu .umushinwa mumwaka akora km ijana ariko hano umuhanda wametero magana umaze umwaka utaruzura nyakubahwa nagusabaga kuduhwiturira abayobozi bakarere kacu ka ruhango kuko aba ntaterambere bateze kuduha

man yanditse ku itariki ya: 26-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka