Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zageneye ibikoresho bya siporo urubyiruko rwo mu nkambi
Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri (RWANBATT3), ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zageneye urubyirubyo rwo mu nkambi ibikoresho bya siporo mu mukino wa gicuti wabahuje.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Ukwakira 2024, ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Madi i Juba, aho uyu mukino waeangiye Ingabo z’u Rwanda (RWANBATT-3), itsinze urwo rubyiruko ibitego 2-0.
Umuyobozi w’inkambi ya IDP Camp-3, Eliya Hon Badiep, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro ku bw’ubufatanye bakomeje kugirana n’abaturage ba Sudani y’Epfo.

Yavuze ko uyu mukino ushushanya gusangira ibyiringiro by’amahoro n’ubumwe. Yashimangiye ko ibikorwa nk’ibi bifasha kubaka ubwumvikane no gufatanya hagati y’abashinzwe kugarura amahoro n’abaturage ba Sudani y’Epfo.
Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri RWANBATT-3, Col. John Tyson Sesonga yashimiye buri wese wagize uruhare mu gutuma iki gikorwa kigenda neza.

Yagaragaje umwuka w’ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’abaturage bo mu nkambi agira ati, "Uyu munsi, ntabwo turi abasirikare n’abasivili gusa; dusangiye ikipe, dusangiye gufatanyiriza hamwe."



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|