Sudani y’Epfo: Abaturage barashima ubufasha bahabwa n’Ingabo z’u Rwanda
Abaturage baba mu nkambi y’impunzi ya Malakal muri Sudani y’Epfo, irindwa n’Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda wa Rwanbatt-2, mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bagaragaje ko banyuzwe n’ubufasha zikomeje kubaha.

Babigarutseho ubwo Ingabo za RDF zari mu gikorwa cyo gusuzuma indwara zitandura no gutanga imiti y’inzoka muri iyi nkambi.
Umuyobozi w’inkambi ya Malakal, Zachariah Deng Owen yashimye ibikorwa ingabo z’u Rwanda zikomeje gukora muri iyi nkambi, kuko zidasiba kubaha ubufasha burimo kubacungira umutekano no kubavura indwara zitandukanye.
Yagize ati "Impamvu nishimye cyane ni uko ingabo z’u Rwanda zaje kuduha ubufasha bw’ubuvuzi, haje ikipe y’abaganga baje kudufasha, ndabashimira kandi ku bw’umutekano ingabo z’u Rwanda zikomeje kuduha. Hariya hanze y’inkambi usanga abasirikare b’u Rwanda bakina n’abana bacu".
Umuvugizi wungirije w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera avuga ko igikorwa nk’iki bajemo cy’ubuvuzi ku mpunzi ziri muri iyi nkambi, gisobanuye ubumuntu kuko ingabo z’u Rwanda zigira ubumuntu.

Yagize ati: "Biri mu nshingano duhabwa n’itegeko rigenga ingabo z’u Rwanda, muri izo nshingano harimo gucunga umutekano w’igihugu n’ubusugire ariko hakabamo no kugira uruhare mu butumwa bw’amahoro ndetse n’ubutabazi".
Lt Col Kabera yakomeje agira ati: "Kandi muri RDF haba ubumuntu bwo kumva ababaye mu gihe dufite ubushobozi tukabikora, ni muri ubwo buryo rero kubera ingabo dufite hano zicunga umutekano ariko izi mpunzi ziba zifite n’ibindi bibazo birimo uburwayi kubera ubuzima baba barimo, nibwo habayeho gahunda yo kubavura hashingiwe ku bushobozi buhari".
Gusa ubuyobozi bw’iyi nkambi buvuga ko bimwe mu bibazo bagifite birimo kutagira amashuri ahagije, kugira amavuriro make ibishobora gutuma babura aho bajya kwivuriza n’ibindi.
Ingabo z’u Rwanda usibye kurinda abaturage, zinagira uruhare mu bikorwa byo kwita ku mibereho myiza y’abaturage. Zimaze kugira uruhare mu bikorwa 84 byo gutera ibiti, ibikorwa 54 by’ubuvuzi, zagize uruhare kandi mu bikorwa 39 byo kugeza amazi ku baturage.

Ingabo z’u Rwanda kandi zigira uruhare muri gahunda zifasha abanyeshuri kubona ibikoresho by’ishuri, mu bikorwa by’imikino no guha ibikoresho by’imikino abanyeshuri, zigatanga rondereza, zikubaka uturima tw’igikoni n’ibindi.
Ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudan y’Epfo, bakoranye umuganda n’ababyeyi barerera ku ishuri ribanza rya Kapuri, banatanga ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri baryigamo.
Abayobozi n’ababyeyi barerera kuri iryo shuri bashimiye ingabo z’u Rwanda bavuga ko ibyo zikora bigaragaza umutima wo gufasha n’urukundo ndetse nabo bifuza kuzabikurikiza.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere byatanze umusanzu mu butumwa bw’amahoro ubwo Loni yoherezaga Ingabo zayo mu 2011. U Rwanda ni cyo gihugu gifite Ingabo nyinshi muri Sudani y’Epfo mu Butumwa bwa Loni aho rufite ingabo 2.575.

U Rwanda rufite batayo eshatu muri Sudani y’Epfo. Usibye abasirikare barwanira ku butaka bari muri Batayo ebyiri, u Rwanda rufite kandi n’Ingabo zibarizwa mu mutwe urwanira mu kirere.
Rwanbatt-1 (Batayo ya Mbere y’Ingabo z’u Rwanda) ibarizwa mu duce twa Tomping i Juba na Torit. Rwanbatt-2 yo iri mu bice bya Malakal na Bunj.
Inkambi ya Malakal yashinzwe mu 2013 ikaba icumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 50 zahunze ibikorwa by’umutekano muke.
Amafoto: RBA
Ohereza igitekerezo
|