Sudan y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda ziri gusuzuma abaturage indwara zitandura
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, zazindukiye mu bikorwa by’ubuvuzi burimo gusuzuma indwara zirimo izitandura, Malaria na virusi itera Sida.

Ni igikorwa kirimo gukorwa n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu gace ka Durupi muri Sudani y’Epfo.
Iki gikorwa cyo gupima indwara kirajyana no gutanga ubuvuzi n’imiti ndetse n’ubujyanama, kikaba kiri kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 18 ukwakira 2024.
Ibi ni ibikorwa bisanzwe biranga Ingabo z’u Rwanda aho ziri hose, aho usanga usibye kurinda umutekano w’abaturage, zigira n’uruhare mu iterambere ryabo ririmo ubuvuzi, ibikorwa remezo, uburezi n’ibindi.

Ibi bigaragazwa kandi n’ubuyobozi bwa UNMISS, akenshi butangaza ko abaturage bo muri Sudani y’Epfo bagize umugisha wo kuba barinzwe n’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa UNMISS, kuko zakomeje kubafasha mu bikorwa by’ubuzima birimo no kurushaho kwirinda no kurwanya Malariya ikunze guhitana benshi muri icyo Gihugu.
Mu bikorwa bijyanye n’ubuzima Ingabo z’u Rwanda zikunze gukora kandi, harimo gutanga inzitiramibu n’ibindi bikoresho ndetse n’ubukangurambaga bwo kwirinda kwandura n’ikwirakwira rya Malaria ndetse na Virus itera Sida.

Amafoto: RBA
Ohereza igitekerezo
|