Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’abaturage mu muganda
Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu Itsinda rya (Battle Group VI), zikorera mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), zifatanyije n’abaturage ndetse n’abayobozi batandukaye mu bikorwa by’umuganda.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 09 Ugushyingo 2024, mu rwego rwo gukangurira abaturage kugira isuku yo soko y’ubuzima bwiza bw’abatuye mu Mujyi wa Bria no mu bice biwegereye muri Perefegitura ya Haute Kotto.
Abitabiriye iki gikorwa barimo Maurice Balekouzou, Umuyobozi w’Umujyi wa Bria, abakozi ba Loni bo ku cyicaro gikuru giherereye mu burasirazuba, Ingabo z’u Rwanda zishinzwe ibikorwa by’urugamba (Battle Group VI) ndetse na batayo y’Ingabo zo muri Zambia n’abaturage benshi batuye Umujyi wa Bria.
Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro muri Santrafurika ziyemeje guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bashinzwe kurinda.
Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda rya (Battle Group VI), ryoherejwe muri Santrafurika mu Ukuboza 2023, rikaba riherereye mu Burasirazuba bw’iki gihugu mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kubungabunga umutekano mu Turere twa Bria, Sam-Ouandja, na Ouada.
Ohereza igitekerezo
|