Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zakoze ubukangurambaga bwo kwirinda Malaria
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), zibarizwa mu itsinda ry’abaganga zakoze ibikorwa by’ubukangurambaga bigamije kwegera abaturage no kubigisha kwirinda indwara ya malaria no kugira isuku.
Ibi bikorwa byakozwe n’itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda rya Medical IX Level 2+ Hospital, bayabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ugushyingo 2024, mu gace ka Bria kari muri Perefegitura ya Haute Kotto.
Iri tsinda ryatanze inyigisho zigamije gufasha abaturage kwirinda malariya, kwimakaza isuku bita cyane ku gukaraba intoki, hanatangwa ibikoresho by’ishuri birimo amakaye n’amakaramu, ku banyeshuri 145 bo ku ishuri ribanza rya Saint Florent Koyassi.
Abayobozi b’inzego z’ibanze, barimo umugenzuzi w’amashuri muri Perefegitura ya Haute Kotto, Umuyobozi wayo ndetse n’ababyeyi, bagaragaje ko bishimiye inkunga yahawe abanyeshuri.
Col Dr. Theogene Rurangwa, umuyobozi w’itsinda ry’abaganga rya Medical IX Level 2+ Hospital, yashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro zitiyemeje kurengera abaturage gusa ahubwo zigomba gushyigikira uburezi no kubigisha kugira imibereho myiza.
Ohereza igitekerezo
|