RDF yamaganye amakuru ashinja Ingabo ziri muri Santrafurika gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina

Ingabo z’u Rwanda (RDF), zanyomoje ndetse zamagana amakuru yakwirakwijwe mu bitangazamakuru ashinja abasirikara bari muri Santrafurika mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ibikorwa birimo gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

RDF yanyomoje amakuru yasohotse mu bitangazamakuru birimo The New Humanitarian na Le Monde
RDF yanyomoje amakuru yasohotse mu bitangazamakuru birimo The New Humanitarian na Le Monde

Ni amakuru yasohotse mu bitangazamakuru birimo nka The New Humanitarian na Le Monde, nk’uko byasohotse mu itangazo ryashyizwe hanze na RDF ku mugoroba wo kuri uyu 16 Ukwakira 2024.

Muri iryo tangazo igisirikare cy’u Rwanda, RDF cyahakanye ayo makuru, kivuga ko ibirego bitatu byatangajwe mu nkuru z’ibyo bitangazamakuru zanditswe n’umunyamakuru Barbara Debout ari ibinyoma bidafite ishingiro.

Muri iryo tangazo ryasohowe na RDF, rigira riti "Mu kirego kivuga gufata ku ngufu cyakorewe ’Jeanne’ ucuruza imboga n’imbuto bavuga ko yafashwe ku ngufu n’umusirikare w’Umunyarwanda mu kigo cyabo i Bangui muri 2023: Ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda ntibyemera ko hari umusivili utanditse kandi udafite icyo ahakora kuhinjira, bityo nta hohoterwa ry’umuturage ryabera muri icyo kigo".

RDF yahakanye kandi n’ikindi kirego kivuga ihohotera rishingiye ku gitsina bivugwa ko ryakorewe uwitwa ’Grace w’imyaka 28’, mu mujyi wa Paoua uherereye mu Majyaruguru.

Yagize iti: "Nta basirikare b’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bigeze boherezwa muri ako gace, bityo icyo kirego nta shingiro gifite".

Ikindi kirego cy’ihohoterwa bivugwa ko ryakorewe ’abagore babiri i Ndassima’ mu bilometero 400 uvuye i Bangui, RDF yatangaje ko nabyo ntaho bishingiye. Iti: "Nta Ngabo z’Abanyarwanda cyangwa izo mu butumwa bwa MINUSCA zigeze zoherezwa muri ako gace, bityo ibyo birego ntaho bishingiye".

RDF muri iri tangazo yakomeje igaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina iryo ari ryo ryose rikorerwa abaturage ridashobora kwihanganirwa, kandi ko ifata mu buryo bukomeye ibirego byose bishinja ingabo z’u Rwanda ibikorwa nk’ibyo, ko biramutse bibaye bitakwihanganirwa, n’ubwo ibyatangajwe n’uwo munyamakuru byagaragaye ko ari ibinyoma.

Ingabo z’u Rwanda, RDF zagaragaje ko nk’uko umwanditsi w’izo nkuru ubwe yabyitangarije, ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byose byaberaga mu gace ka Bria, byashyizweho iherezo ubwo ingabo z’u Rwanda zari zihageze, bityo ko ibyo ishinjwa bidashoboka.

RDF yakomeje igaragaza ko imyitwarire, izina n’ubushobozi bw’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bidakwiye gushidikanywaho.

Mu myaka Icumi Ingabo z’u Rwanda zimaze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, ni ubwa mbere hasohotse amakuru asebya ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa.

Hashize kandi imyaka 20 abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bashyira mu bikorwa inshingano zabo neza, aho bagiye bashimirwa umurava, ubutwari, kubungabunga amahoro ku mutekano w’abaturage n’ibintu byabo, ubunyamwuga mu kazi kabo mu rwego rwo kurushaho kunoza inshingano nyamukuru bahawe yo kurinda abaturage.

Mu itangazo RDF yasohoye kuri uyu mugoroba, yavuze ko izakomeza gushyigikira amahoro n’umutekano muri Santrafurika n’ahandi abasirikare bayo bari n’aho bazoherezwa mu bikorwa nk’ibyo.

Ingabo z’u Rwanda zagiye gutanga umusanzu muri iki gihugu, ubwo imitwe yitwaje intwaro mu majyaruguru yishyize hamwe ikarema umutwe witwa Séléka, utegura ‘coup d’état’ ariko ntibyawuhira.

Ingabo z’u Rwanda zageze muri iki gihugu cyo muri Afurika yo Hagati, mu ntangiriro za 2014 mu butumwa bwari ubw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, MISCA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka