RALGA yiyemeje gufasha abaturage guhuza ubutaka mu bijyanye n’imiturire

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 rimaze rishinzwe, Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali, RALGA, ryagaragaje ibyo ryifuza kugeraho mu myaka iri imbere, birimo gufasha abaturage guhuza ubutaka bagatura hamwe bavuye mu kajagari.

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RALGA, Tumushime Francine, yavuze ko bateguye imirongo ngenderwaho (guidelines) igaragaza uburyo abaturage bashobora kwishyira hamwe bageteza imbere imiturire yabo.

Tumushime yagize ati "Twabonaga ko mu nzego z’ibanze hari ikintu kijyanye n’imyubakire yo mu kajagari, umuntu wese ahagarara ku kabanza ke (aga ’Parcelle’), ariko hari ukuntu abantu bashobora kuba bahuza ubutaka hakubakwa mu buryo bwiza bujyanye n’aho Igihugu cyerekeza, kandi abaturage babigizemo uruhare."

Tumushime avuga ko iyo mirongo ngenderwaho yamaze gushyikirizwa Ikigo gishinzwe Ubutaka na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, kugira ngo bafashe inzego z’ibanze kugera ku cyerekezo cy’imiturire u Rwanda rwihaye.

Hizihijwe isabukuru y'imyaka 20 Ishyirahamwe ry'Uturere n'Umujyi wa Kigali, RALGA, rimaze rishinzwe
Hizihijwe isabukuru y’imyaka 20 Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali, RALGA, rimaze rishinzwe

Tumushime atanga urugero ku miturire y’abahoze muri Kangondo na Kibiraro, ubu batujwe mu midugudu igizwe n’inzu zigeretse i Busanza mu Karere ka Kicukiro.

Mu bindi RALGA ivuga ko ikomeje kugeraho, hari uguha imenyerezamwuga abanyeshuri b’abakobwa barangije Kaminuza mu rwego rwo gutegura kuziba icyuho cy’uburinganire mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.

RALGA kandi ivuga ko izakomeza gufasha abayobozi b’Uturere barangiza manda zabo neza, kwiga icyiciro cya Masters muri Kaminuza, kugira ngo bashobore gukomeza imirimo yo kubaka Igihugu.

Umunyamabanga Mukuru mushya wa RALGA watowe kuri uyu wa Kane tariki 06 Kamena 2024, Dominique Habimana, avuga ko azakorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo uturere dukomeze kugira ubushobozi bwo kugera kuri gahunda z’iterambere u Rwanda rwihaye.

Ati "Harategurwa gahunda ya kabiri y’imyaka 7 ya Guverinoma (NST2), hari intego Igihugu cyihaye yo kugira Ubukungu buciriritse muri 2035, ndetse n’icyerekezo 2050, uturere tuzarushaho kongera imbaraga kugira ngo za ntego zose zibashe kugerwaho."

Mu mbogamizi abagize RALGA bagaragaje, hari ukuba Uturere tutabona ubushobozi bwatuma imirimo y’iterambere yihutishwa, hamwe no kuba hari abayobora inzego z’ibanze bataragira ubumenyi buhagije.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ishimira RALGA ku kuba abayobozi b’Uturere bataritabye Inteko Ishinga Amategeko ari benshi muri uyu mwaka, baje gusobanura ibijyanye n’imicungire mibi y’imitungo y’abaturage.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana yagize ati "Turifuza ko mu mwaka utaha nta n’umwe wazaza (kwisobanura), ibi turabisaba ko RALGA twakomeza kibifatanya, twarakoranye neza mu myaka ishize, icyavuyemo ni uko imicungire y’umutungo mu nzego z’ibanze imaze gufata umurongo."

MINALOC yijeje RALGA ubufatanye mu gushyiraho Ikigo gihugura abayobozi b’inzego z’ibanze (Center of Excellence), hamwe no kuzuza imyanya ikunze kumara igihe itarimo abakozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka