Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara ari Mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 Mata 2018 Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara yageze mu Rwanda, aho aje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Perezida wa Côte d'Ivoire Alassane Ouattara yakiriwe na Min Louise Mushikiwabo
Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara yakiriwe na Min Louise Mushikiwabo

Uyu muyobozi akigera mu Rwanda yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Madame Louise Mushikiwabo, ari kumwe na mugenzi we wo muri Côte d’Ivoire Mr Ally Coulibaly.

Muri uru ruzinduko Perezida Alassane Ouattarra azitabira umuhango wo gushyikiriza igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim, uwahoze ari Perezida wa Liberia Madame Ellen Johnson Sirleaf.

Perezida Ouattara ahabwa indabo z'ikaze
Perezida Ouattara ahabwa indabo z’ikaze

Mu kiganiro gito Perezida Ouatttara yahaye itangazamakuru ryo muri Côte d’Ivoire akigera mu Rwanda, yavuze ko anezejwe n’uru ruzinduko akoreye mu Rwanda, akaba yizera ko azaganira na Mugenzi we Paul Kagame byinshi kandi by’ingirakamaro.

Yagize ati" Naje mu Rwanda gutsura umubano ndetse n’ubucuti hagati y’ibihugu byacu. Ndashimira cyane Perezida Kagame ku iterambere amaze kugeza ku gihugu cye, ndetse n’umutuzo amaze kuzana mu Karere u Rwanda ruherereyemo."

Yanavuze kandi ko kuba igihugu abereye umuyobozi kiri mu kanama gashinzwe umutekano ku isi, azaboneraho kugisha inama Perezida Kagame nk’umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe, kugira ngo arusheho kumenya uruhande Afurika igomba gufata muri aka kanama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twishimiye ubufatanye bwigihugu cyacu nibindi kuko nibyo bizatugeza kuri byinshi twifuza kugeraho

Safari yanditse ku itariki ya: 26-04-2018  →  Musubize

Twishimiye ubufatanye bwigihugu cyacu nibindi kuko nibyo bizatugeza kuri byinshi twifuza kugeraho

Safari yanditse ku itariki ya: 26-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka