Perezida Paul Kagame yakiriye Visi Perezida wa Cuba

Perezida Paul Kagame yakiriye ndetse agirana ibiganiro na Visi Perezida wa Cuba Salvador Valdés Mesa n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye bisanzwe biri hagati y’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, nibwo Perezida Kagame yakiriye bwana Valdés Mesa n’itsinda bari kumwe, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro.

Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na bwana Valdés Mesa, byagarutse ku buryo bwo guteza imbere umubano hagati ya Cuba n’u Rwanda. Ibihugu byombi bifitanye umubano umaze igihe kirekire cyane cyane mu nzego z’uburezi n’ubuzima.

Visi Perezida wa Cuba, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, kuva ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Kuri uyu wa Mbere kandi, Visi Perezida wa mbere wa Cuba Salvador Antonio Valdés Mesa yakiriwe na Perezida w’Umutwe wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, ari kumwe na ba Visi Perezida, Espérance Nyirasafari na Dr Alvera Mukabaramba. Baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’uko wakomeza kwagurwa binyuze no mu Nteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.

Bwana Valdés Mesa n’intumwa ayoboye kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, asobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’urugendo rudasanzwe rwo kongera kwiyubaka, ndetse aboneraho umwanya wo gushyira indabo ku mva yunamira n’abazishyinguyemo.

Muri Nzeri uyu mwaka, mbere y’uko Perezida Kagame agirira uruzinduko I Havana muri Cuba, aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, bahuriye muri G77, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye.

Muri ayo masezerano harimo arebana no gusangira ubumenyi n’amakuru mu bya politiki hagati y’ibihugu byombi, n’ay’ikurwaho rya Visa ku bafite impapuro z’inzira z’abashinzwe ububanyi n’amahanga ndetse n’iz’abajya mu kazi ka Leta.

U Rwanda na Cuba bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse ibihugu byombi byagiye bisinyana mu bihe bitandukanye amasezerano y’ubufatanye muri gahunda zitandukanye z’iterambere harimo ajyanye n’ingendo zo mu kirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka