Perezida Nyusi yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda, aho yari amaze iminsi asura ibikorwa bitandukanye mu gihugu.

Perezida Kagame ubwo yasezeraga kuri Perezida Nyusi
Perezida Kagame ubwo yasezeraga kuri Perezida Nyusi

Ku isaha y’isaa Saba zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga ni bwo Perezida Kagame yamuherekeje ku kibuga cy’indege cya Kanombe.

Perezida Nyusi utaricaye mu minsi yamaze mu Rwanda, uretse gusura ibikorwa bitandukanye mu gihugu, birimo icyanya cyahariwe inganda giherereye i Masoro, urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ikigo gishinzwe guteza imbere udushya mu ikoranabuhanga (KLab), ingoro y’umwami yo mu Rukali i Nyanza agasoreza ku mupaka muto wa Rubavu, yanagiranye ibiganiro na Perezida Kagame.

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya politiki no mu bikorwaremezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka