Perezida Kagame yasobanuye impamvu ajya agaragara yitwaye mu modoka

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko, n’ubwo ari Umukuru w’igihugu, ashimishwa no kwitwara mu modoka kandi atagira ikibazo ku bagomba kumutwara iyo batabikoze.

Aha Perezida Kagame yari atwaye Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon
Aha Perezida Kagame yari atwaye Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon

Ibi yabitangarije urubyiruko rukomoka muri Afurika rugize umuryango mpuzamahanga washinzwe n’Abanyamerika “Eisenhower Fellowships”, rukaba rwahuriye i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 14 Kamena 2019.

Perezida Kagame agira ati “Njya nitwara kandi nta n’ikibazo njya ngira ku muntu cyangwa ikintu (robot zitwara imodoka) cyose cyagombaga kuntwara mu modoka mu gihe batabikoze”.

Uwabajije Perezida Kagame iby’iki kibazo yifuzaga kumenya niba kwitwara mu modoka bimushimisha cyangwa ari uko gutwarwa n’abandi bimutera impungenge.

Perezida Kagame yatwaye mu modoka Umuyobozi w'Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, ubwo aheruka mu Rwanda muri Mata 2019
Perezida Kagame yatwaye mu modoka Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, ubwo aheruka mu Rwanda muri Mata 2019

Umukuru w’Igihugu avuga ko nta mpungenge agira zo gutwarwa mu modoka, ariko ko ubuhanga n’ubumenyi buyikoze buri gihe ngo ari ibyo kwitonderwa, bikaba byatera umuntu guhora yigengesera.

Perezida Kagame yasubizaga ibibazo ku buzima bwe bwite ndetse n’ibijyanye n’ubuzima bw’isi muri rusange

Perezida Kagame yakomeje asubiza ibibazo by’urubyiruko rugize “Eisenhower Fellowships” bijyanye n’icyo yakora kuri politiki mpuzamahanga hamwe n’imihindagurikire y’ibihe.

Avuga ko mbere yo gukurikiza amabwiriza y’abandi bayobozi b’ibihugu bikomeye, Abanyafurika ubwabo ngo bari bakwiye kwishakira ibisubizo bashingiye ku buryo babona ibibazo byabo.

Ku kijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, Perezida Kagame avuga ko ubumenyi butandukanye bukomeje gutera “abatizera kubona ko ibihe bizaza atari byiza”, ariko ko hari n’ubundi bumenyi bugaragaza ko abantu bashobora guhangana n’ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ibihe.

Avuga ko ibihugu bigize umugabane wa Afurika ubwabyo bigomba guhura, kuganira no gufatira hamwe ingamba ndetse no gusangira ubunararibonye ku buryo byahangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Abitabiriye iyi nama bafashe ifoto y'urwibutso
Abitabiriye iyi nama bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

dukunda ubutwari bwa presida poul kagame

Hakizimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-03-2021  →  Musubize

UWOMWANANUWISI.KBS.BARAVUGAISI.UKABABARA.NTACYUZI

KOREJE yanditse ku itariki ya: 10-03-2021  →  Musubize

Turashima cyane peresident wigihugu cyacu Nyakubahw Paul KAGAME, kubwo kwicisha bugufi kwe peee kd abanyarwanda turamukunda live long

Emmanuel UWIZEYIMANA yanditse ku itariki ya: 19-10-2020  →  Musubize

President Kagame ati:"ubumenyi butandukanye bukomeje gutera abatizera kubona ko ibihe bizaza atari byiza”.
Nibyo koko,abahanga benshi bavuga ko niba nta gihindutse,ibihe turimo biratujyana ku mperuka.Batanga ingero ebyiri:Climate Change iterwa na Air Pollution,irimo guteza IBIZA (natural disasters).Ibihugu byinshi birimo gukora IBITWARO bikomeye kurusha ibya kera.Bavuga ko bishobora guteza Intambara ya 3 y’isi twese tugashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ishobora kuba itari kure.

gatare yanditse ku itariki ya: 14-06-2019  →  Musubize

Ibyo bya bible ntibireba abantu bose. Ikindi ibyo uko ushobora gusobanura ibintu ukoresheje bible menya ko bitari scientifique!

Atangana yanditse ku itariki ya: 15-06-2019  →  Musubize

Isi iyobowe nabantu, kandi bakurikiranir hafi imihindagurikire yayo, bakanagerageza gushaka ibisubizo..wowe uvuga ngo imana irareba nukwikirigita ugaseka, USS itera bomb Japan imana yari isinziriye? Umutingo za haiti nimiyaga yaamaze abantu imana yarihe? Ese iyo abantu bamaze imyaka bategura genocide bakanayikora imana iba yoshimiye ibiri gutegurwa, cg ihengera abayihagarika baje ubundi nayo ikaza gutura mugihugu kirimo amahoro?

Icyo nshaka kuvuga hano nuko abantu dukwiye kwiga no gufata umwanya tugakorera isi yacu nkintaho nziza yacu, umurage tuzasigira abadukomokaho, tukirengagiza abirirwa babeshya abantu ngo isi irashira, ngo babike ubutunzi bwabo ahatagera inyenzi kandi ubwo nimunda za pastor bakicyenura iwabo bakahataka bakubaka amagorofa ahenze nyamara abakristu bakabwirwa ko iwabo ari mu ijuru. Ibi binyoma bituma abantu bamwe bakirira kubandi bihagarare. Dukorere isi yacu, igihugu cyacu nk ingombyi nziza iduhetse.

Kanyemera yanditse ku itariki ya: 16-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka