Perezida Kagame yarebye umukino wa Champions League PSG yatsinzemo Chelsea

Perezida Paul Kagame yitabiriye anakurikira umukino ubanza wa 1/8 cya UEFA Champions League ikipe ya Paris Saint Germain yatsinzemo Chelsea ibitego 5-2 mu ijoro ryakeye.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Paul Kagame yitabiriye uyu mukino wabereye kuri Stade ya Parc des Princes aho Paris Saint Germain isanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda binyuze muri ’Visit Rwanda’ yakirira imikino yayo aho iyi kipe yaboneye intsinzi y’ibitego 5-2.

U Rwanda rusanzwe rukorana na Paris Saint Germain binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda kuva mu 2019 hasinywa amasezerano yavuguruwe mu 2025 akazageza mu mwaka wa 2028, aho iyi kipe iyo iri kwishyushya mbere y’umukino yambara imyambaro yanditseho ’Visit Rwanda’.

Ibitego bya PSG byatsinzwe na Bradley Barcola
Ousmane Dembélé, Vitinha ndetse na Kvicha Kvaratskhelia watsinzemo ibitego bibiri, bituma itera intambwe igana muri 1/4 nubwo izasura Chelsea tariki 17 Werurwe 2026 mu mukino wo kwishyura uzabera mu Bwongereza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka