Perezida Kagame yaganiriye na Blinken ku bibazo by’umutekano muri RDC

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, cyibanze ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Paul Kagame na Antony Blinken
Perezida Paul Kagame na Antony Blinken

Ni ikiganiro abayobozi bombi bagiranye kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byabitangaje.

Perezida Kagame na Blinken, ikiganiro bagiranye cyagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’uburyo bwo guhagarika imirwano, hakiyambazwa inzira ya politiki.

Ibi biganiro bibayeho nyuma y’aho imirwano hagati y’ingabo za RDC n’imitwe irimo FDLR, bifatanyije kurwanya M23 ifashe indi ntera ndetse kugeza ubu amakuru avuga ko uyu mutwe wa M23, wamaze kugota Umujyi wa Goma.

Perezida Kagame muri iki kiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye byimazeyo inzira zashyizweho n’Akarere mu guharanira gushakira amahoro n’umutekano muri DRC no mu Karere muri rusange.

Blinken yagiranye ikiganiro na Perezida Kagame nyuma y’uko muri Kanama uyu mwaka nabwo bagiranye ikiganiro nk’icyo cyagarukaga ku bibazo by’umutekano muke byugarije Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Paul Kagame yakiriye na Ambasaderi Gervais Abayeho, Minisitiri w'u Burundi ushinzwe umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo n'itsinda ayoboye
Perezida Paul Kagame yakiriye na Ambasaderi Gervais Abayeho, Minisitiri w’u Burundi ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo n’itsinda ayoboye

Perezida Paul Kagame kandi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, yakiriye Ambasaderi Gervais Abayeho, Minisitiri w’u Burundi ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo ndetse n’itsinda ayoboye.

Ambasaderi Gervais yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we w’u Burundi, Perezida Évariste Ndayishimiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka